Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Kicukiro Centre:Kubera ibibazo bafite, abari abazunguzayi babona isoko bahawe ari nko kubajugunya

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
 Kicukiro Centre:Kubera ibibazo bafite, abari abazunguzayi babona isoko bahawe ari nko kubajugunya

Abahoze ari abazunguzayi ubu bacururiza mu isoko ryubatswe n’umushoramari muri Kicukiro ahazwi nka Centre baravuga ko amafaranga basabwa kwishyura bibagoye kuyabona, ndetse ngo hari n’ibyo bemerewe batarahabwa, bagasaba ubuyobozi kubibakemurira.

Iri soko ryagenewe abantu bahoze bacururiza ku muhanda (abo bakunze kwita abazunguzayi) mu rwego rwo kugabanya akajagari gaterwa n’ubucuruzi bwo mu muhanda. Akarere kari kabemereye isoko rya Ziniya ariko bamwe bajyayo abandi barabyanga bavuga ko bashaka gukorera muri Kicukiro Centre.

Abacuruzi baririmo bamaze ukwezi kumwe bahakorera ariko bakavuga ko hari bimwe mu bibazo bibabangamiye bishobora gutuma basubira gucururiza mu muhanda.

Bavuga ko ibitanda bacururizaho bahawe ari bitoya kuburyo umucuruzi ashyiraho ibicuruzwa bye ugasanga byivanze n’iby’undi begeranye ugasanga bibateza amakimbirane. Ikindi ni uko bafite ikibazo cyo guhora bikorera ibicuruzwa byabo igihe bagiye gucuruza cyangwa bavuyeyo kuko aho bakagombye kubika ibicuruzwa byabo hadafungwa.

Aba bacuruzi kandi baravuga ko babangamiwe n’amafaranga 200 batanga buri munsi bo bita imisoro ndetse ngo n’abatakoze barayatanga.

Umwe mu baganiriye na Makuruki yagize ati: “Imisoro ni myinshi, nk’ubu niba maze iminsi itatu ntasora nzaza nsorere ya minsi itatu ntakoze, wacuruza utacuruza uraza ukishyura, ubwo babara cya gihe utazaga ubundi igihe uziye ugasorera ya minsi utaje ukabona gukora.”

Undi na we yagize ati: “Ikintu numva Leta yadufasha ni ukudukuriraho iyi misoro baduca, bakaduha isoko nk’abantu batagira ubushobozi bwo gukodesha inzu bityo tukagira ahantu dukorera twazamara gufatisha tumaze kuvuga tuti isoko rirakomeye bagatangira kudushyiriraho imisoro.”

Hari uwagize ati: “Ikindi kibazo dufite, bari kuduca ibihumbi bitandatu by’aka gatanda, reba uko kangana, ntihakingwa, ubuse nk’iki nzagisorera kimarire iki?... Bo baratubwira ngo umushoramari akeneye amafaranga ye, nta soko baduhaye turumva yuko ari ukutujugunya.”

Aba bacuruzi bavuga ko Leta yabemereye igishoro ariko bakavuga ko batagihabwa kandi barabwiwe ko gihari.

Visi Meya w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique, yavuze ko amafaranga 200 aba bacuruzi bita imisoro y’ibicuruzwa byabo atari imisoro ahubwo ari ubwishyu bw’isuku ikorwa muri iryo soko bishyura buri munsi, bo ngo ntibataratangira kwishyuzwa imisoro kuko ari bwo bagitangira.

Mukunde yagize ati: "Nta misoro bishyura kuko abantu bagitangira tubaha amezi atandatu yo gukora badasora, icyo bishyura ni ubukode bw’iriya nzu babubakiye, Kuko kiriya kizu cyubatswe n’umuntu ku giti cye ariko andi mahooro n’ibindi ntabyo bishyura,…barishyura inzu y’umuntu yabubakiye kandi nibo babishatse bavuga ko n’iyo babona aho bakodesha nta kibazo."

Avuga ko abo bacuruzi badakwiye kwinubira kwishyura ibihumbi bitandatu bya buri kwezi kuko ari bo babyisabiye bakanga kujya mu isoko rya Leta ryubatse ahitwa Ziniya.

Mukunde yakomeje agira ati: "Banze kujya mu isoko rya Ziniya kuko ni ho twari dufite imyanya kandi abandi bagiyeyo bo basaba yuko bakeneye kubona imyanya muri Kicukiro Centre kandi ntabwo twashoboraga kubona ubutaka tububakiraho, bisaba rero ko rwiyemezamirimo uhafite ubutaka ari we twemerera kuhashyira agasoko ko kubafasha, ubwo rero inzu ye yubatse ntabwo yari kuyubakira ubusa."

Icyakora Visi Meya Mukunde yavuze ko niba abo bacuruzi bishyuzwa mafaranga 200 y’isuku no mu minsi batakoze byo byaba ari ikibazo, ati “Ibyo ni byo umuntu yasuzuma umuntu akamenya ngo bayabaka bate, bayabaka ryari? Twazasuzuma tukabimenya.”

Aba bacuruzi basabye Leta kwihutisha gahunda yo kubaha igishoro bemerewe na Leta kuko icyo bafite kidahagije kandi mu nama ubuyobozi bubabwira ko amafaranga yabo yasohotse.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza