Kayonza: Gitifu w’Akagali yishyiriyeho igiciro ku ikarita ya Mutuelle de santé

3

Abaturage bo mu Kagali ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza barinubira amafaranga y’umurengera bakwa ku rupapuro rwandikwaho uwatanze Mutuelle de santé.

Aba baturage bavuga ko iyo karita bagiye bayishyura amafaranga 300 kandi ubusanzwe baragombaga kwishyura ijana.

Umwe muri abo baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Makuruki.rw ko bishyuye amafaranga atari ateganyijwe ahubwo yashyizweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukara.

Yagize ati “Twagiye kwandikisha amakarita tugeze ku Kagali, abakuru b’Imidugudu tubajije batubwira ko ari amafaranga 300 ngo niko byategetswe na gitifu ,kubera serivisi mbi twahawe twahisemo kuyishyura gusa umwe muri twe yahamagaye umukozi wa mutuelle amubwira ko ikarita igura igiceli cy’amafaranga 100 , tubajije ibisobanuro batubwira ko bazatubariza ariko amaso yaheze mu kirere.”

Umwe mu bayobozi b’Umudugudu utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko gitifu ari we watanze amabwiriza yo kwaka amafaranga 300.

Yagize ati “Yatubwiye ko ikarita ari amafaranga Magana atatu, birumvikana ko tutari gusuzugura umuyobozi wacu, twayatse abaturage turayamuha yose ubwo twebwe muraturenganya bigomba kubazwa gitifu cyangwa akabasobanurira aho yakuye amabwiriza.”

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere gitifu w’Akagali avuzweho imikorere mibi muri mutuelle de santé.

Nsanzineza Elie yagize ati “Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize nishyuye mutuelle ku mbaraga kuko bamfashe mu mukwabu ariko basanga nta mafaranga mfite batwara igare ku Kagali bararibika. Byabaye ngombwa ko njya kuryaka njyanye n’umukiriya arigura amafaranga 27000 maze gitifu asigarana ibihumbi 15000 ya mutuelle y’umuryango wanjye, nategereje ko twahabwa mituweli na n’ubu ntazo turabona.”

Umukozi ukora muri Mutuelle de santé muri uwo Murenge utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko ikarita igura amafaranga 100 mu guhugu hose.

Yagize ati “Twahaye amakarita abagitifu batatu turabwira ko igiciro ari amafaranga 100 natwe twatunguwe no kumva abaturage baduhamagara mu Kagali ka Rukara batubwira ko bishyuzwa 300 ubwo twahise tubimenysha Umurenge kuko aribo bakoresha be.”

Twashashatse kumenya icyo Murebwayire Agnes Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukara ushinjwa abivugaho , abanza kutubwira ko araza kutuvugisha, twongeye kumuhamagara ntiyitaba.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamenye icyo kibazo kandi ko abaturage bazasubizwa amafaranga yabo.

Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere yagize ati “ Icyo kibazo twarakimenye kuburyo twatangiye kubikurikirana, abaturage bazasubizwa amafaranga yabo.”

Abajijwe ikizakorwa ku muyobozi w’Akagali wishyiriyeho amabwiriza ye ku giti cye, Meya Murenzi yagize ati “Turacyabikurikira naramuka ahabihaniwe muzabimenya.”

NGABON ZIZA JUSTIN

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. yewe ndabona imitwe isigaranywe nabagore kera baratinyaga ariko basigaye aribo bisambo ibi birababaje

Tanga Igitekerezo