Kayonza: Barinubira ko amazi yo kuhira imyaka yahariwe inka gusa

1

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kageyo umurenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza bahinga mu gishanga cya Rwinkwavu baravuga ko amapfa bamaranye iminsi ntaho ashobora kujya mu gihe amazi yakagombye kuhira igishinga yahariwe inka gusa.

Ibice by’Intara y’Ubusarizuba cyane cyane mu turere twa Kayonza na Nyagatare twibasiwe n’izuba ryinshi ryateye amapfa bigatuma abaturage bamwe basuhukira mu bihugu bituranyi n’u Rwanda.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yafashe ingamba zo kugoboka abo baturage harimo kubaha bimwe mu biribwa ari nako hashyirwaho gahunda yo kugomera amazi yifashishwa mu kuhira ibishanga ngo abaturage babone uko bahinga.

Icyakora bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Rwinkwavu baravuga ko nta mazi akigeramo ahubwo ngo ayo bagombaga gukoresha buhira ayahariwe inka gusa.

Uwitwa Mukangango yagize ati “Ntabwo dushobora guhinga kuko nta mazi arimo, twakagombye guhinga ibigori ariko dore nk’aha duhagaze wahakubita isuka? Kurima byaratunaniye kubera kubura amazi ahubwo amazi n’ay’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwibambe Consolee yahakanye ibyo abaturage bavuga, avuga ko amazi bayahawe ahubwo abasaba kuyabyaza umusaruro bahinga ibihingwa byera vuba nk’imboga n’imbuto.

Yagize ati “ Hari igishanga cyagenewe guhingwamo igihingwa cyatoranyijwe aho bashobora guhinga imboga, ni nabyo tunashishikariza kugeza uyu mwanya, yitabiramo ibijumba, yitabiramo amateke ariko nahingamo za mboga n’imbuto biramufasha kubona umusaruro utubutse, amazi nta kuntu yaca hariya rero ngo umuturage abure kuhira.”

Kuba aba baturage bavuga ko nta mazi babona yo kuhira igishanga bahingamo ni kimwe mu batuma ikibazo cy’amapfa bamaranye igihe gikomeza kuba karande kuri bo.

Ikibazo cy’izuba ryavuye mu ntara y’Iburasirazuba ryateje impaka ndende hagati y’abaturage n’ubuyobozi aho abaturage bavugaga ko bagarijwe n’inzara ariko guverinoma yo igashimangira ko ari ikibazo cy’amapfa kidakwiye kwitwa inzara.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ubwobuyobozi Burirengera Kuko Nkuko Abaturage Babivuga Isuba Ryateje Inzara Muri Kayonza Ahubwo Nimukomeze Mufashe Abaturage Kuko Barababaye Murakoze.

Tanga Igitekerezo