Kayonza:Abaturage bishakiye ibyo kurya, Akagali kabategurira Itorero nta bundi bufasha gahawe

Ubuyobozi bw’Akagali ka Nkondo, mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bufatanyije n’abaturage bagatuye biteguriye Itorero ry’igihugu, bishakamo ibizabatunga kuva ritangiye kugeza rirangiye nta bundi bufasha batse.

Ubuyobozi w’akagali ka Nkondo buvuga ko abaturage aribo bisabiye ko iryo torero rikorwa.Ryabereye kuri buri mudugudu.

Alice Musabyemungu uyobora aka kagali, aganira na Radio Flash Fm yavuze ko nyuma yo kubisabwa n’abaturage babanje gukora igerageza.

Yagize ati “Twabanje gutoza abantu 200.Mu midugudu 14, twabanje gushaka uwo dukoreraho ubushakashatsi, tubona ni ibintu byoroshye.Abantu 200 ubagaburira ibigori bingana n’ibilo 50 n’ibishyimbo ibilo 20.Isukari ugakoresha ibilo 6, duhita tubona biroroshye.”

Kubera ikibazo cy’abatoza, ngo byabaye ngombwa ko batangirana n’imidugudu irindwi, bayikwirakwiza ku masite atanu.

Musabyemungu avuga ko abaturage kuva aribo babyisabiye, byanoroshye kugirango batange ibizabatunga bari mu itorero.

Ati “Guhera kuri buri kimwe, amazi, inkwi nta nkunga n’imwe yavuye hanze.Ni budget y’abaturage bacu.”

Umwe mu baturage baganiirye na Flash Fm nawe yahamije ko nta ngufu zakoreshejwe mu kubaka ibizabatunga mu Itorero.

Yagize ati “Twabitanze ku mutima ukunze nta, ntabwo hakoreshejwe ingufu.”
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu tw’Iburasirazuba wtibasiwe n’ikibazo cy’amapfa umwaka ushize, abaturage bamwe bahura n’ibura ry’ibiribwa.

Harerimana Jean Damascene, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko nubwo ako Karere hari abaturage bagizwe ingaruka n’amapfa, ngo ababashije kweza bafashije abatarejeje neza, ndetse asaba abaturage gukomeza gufatanya abaejeje bafasha abatarejeje.

Ni ubwa mbere urwego rw’ibanze rwiteguriye Itorero ku bushake bwarwo, ndetse abaturage akaba aribo bagira uruhare mu bizarikoreshwamo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo