Kayonza: Icyemezo cya RCSP cyatumye abagera kuri 30 basuhukira mu mahanga

1

Abaturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, baravuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ inzara n’ imibereho mibi bakomora ku kuba hashize imyaka ibiri babujijwe guhinga igishanga cya Rwinkwavu kandi ari ho bakuraga ibibatunga, kuburyo bamwe muri bo barahunze iyo nzara bajya mu bihugu by’amahanga.

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2014 haje umushinga wa RCSP utunganya ibishanga, mu kugera muri aka gace ngo yahagaritse aba baturage guhinga muri iki gishanga. Muri 2014 uyu mushinga ngo wahise utangira gutunganya iki gishanga ngo kizahingwemo umuceri ariko bikorwa aba baturage badahawe ingurane yo kubafasha mu mibereho yabo ari na byo bavuga ko byabaye intandaro y’ inzara ibugarije.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo gutunganya iki gishanga bakabuzwa no kugihingamo ngo nticyanahinzwemo nkuko byari bitegganyijwe kugeza uyu mwaka, aho bateyemo Soya n’ibigori.

Umwe muri aba baturage witwa Nizeyimana Eugene yabwiye Makuruki.rw ko kudahinga igishanga cya Rwinkwavu cyari kibatunze byabateye gusonza.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’ inzara gikomeye cyane, twahinganga iki gishanga ari cyo kidutunze, haza umushinga RCSP utubuza kongera kugihinga bituma dusonza, rwose dufite ikibazo cy’ inzara.”

Uwitwa Hakizimana Bonavature yavuze ko bitewe n’ ikibazo cy’ inzara bamwe muri bo bari baturanye bafunze amazu yabo bagasuhuka, bajya mu bihugu bituranyi n’u Rwanda gushaka ubuzima.

Yagize ati: “ Umuntu arareba yabona abana bagiye ku mugwa mu maso agahitamo gukinga metalike akigendera, mu mudugudu wacu wa Murama hari abo twari duturanye bakinze barigendera.”


Bizimana Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rwinkwavu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude, na we yemeranya n’ abaturage ayoboye ko muri uyu murenge hari ikibazo cy’ inzara ariko akavuga ko nk’ ubuyobozi bagerageza gufasha abaturage uko bashoboye.

Yagize ati: “Abaturage tugerageza kubaha inkunga zo kubafasha ariko bose nta bwo zabageraho kuko ni benshi. Tuzitanga duhereye ku bakennye kurusha abandi….gusuhuka bibaho ariko nta bwo bikabije baragenda bakongera bakagaruka mu murenge abo dufite basuhutse ni nka 30.”

Muri iki gihembwe cy’ ihinga aba baturage barakomorewe bongera guhinga muri iki gishanga ariko bafite ikibazo cyo kubona amazi yo kuhira imyaka yabo kuko ayabagamo umushinga RCSP wayagomeye kugira ngo bazayasaranganye agere no mu murenge wa Murundi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira wari wifatanyije n’ aba baturage mu gikorwa cyo kuhira Soya n’ ibigori bihinze muri iki gishanga, kuri uyu wa wa 9 Kamena 2016, yahumurije aba baturage ababwira ko n’ubwo bafite ikibazo cy’ inzara Leta izakomeza kubaba hafi anabasaba gushiruka ubute bagakora kuko ari cyo kizatuma iyo nzara ishira.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi Tony Nsanganira yasabye abaturage gushirika ubute bagakora kugira ngo barwanye inzara

Yagize ati: “ Nta bwo bishimisha kunyura ku bantu nkumva bavuga ngo bafunguye aya mazi kuko waje, ubu nugenda aragukurikira. Abayobozi bajye babasobanurira neza, dufite ikibazo cy’ amazi make, tuba tugomba kuyasaranganya nibiba ngombwa babakorere ingengabihe y’ uko aya mazi azajya akoreshwa”

Yakomeje agira ati : “Ikibazo cy’ inzara na cyo nagira ngo mbabwire ko mutari mwenyine kuva kuri Perezida wa Repubulika n’ izindi nzego twifatanyije namwe muri ibi bihe bikomeye.”

Aba baturage bavuga ko iyi nzara yatumye muri uyu murenge haduka ubujura bw’ amatungo haba amaremare n’ amagufi, ikanatuma babura uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage akanyamuneza kari kose kuko babonye amazi yo kuhira imyaka yabo

Nsanzimana Ernest

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo