Karongi:Umuyobozi mu Kagali yatemewe mu kabari

2


Umuyobozi ushinzwe iterambere mu Kagali ka Kavumu mu Mu murenge wa Twumba Ildephonse Nsabimana yatemwe ubwo yari agiye gukiza abagabo babiri barwaniraga mu kabari ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016.

Umwe mu baturage baganiriye na Makuruki yavuze ko abo bagabo baje kurwanira aho banyweraga, umuyobozi arababona, ahita yihutira kujya kubakiza.

Ubwo yageragezaga kubakiza, umwe muri bo yafashe umuhoro awumutemesha musaya, ahita agwa hasi.

Olivier Cyubahiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba yatangarije Makuruki ko koko Nsabimana yatemwe n’umwe mu bo yaje gukiza barwana.

Yagize ati "Nibyo, yatemye umukozi w’Akagali ushinzwe iterambere mu Kagali ka Kavumu.Yumvise aho rero bari kurwana, aje kubakiza umwe arasohoka asa n’ujya hanze,hanyuma agarukana umuhoro yikinga ku rukuta rw’inzu,amutema mu musaya.Abari bari hafi bahise bafata umuyobozi bamujyana kwa muganga."

Nsabimana w’imyaka 33 yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gakuta, naho bahita bamwohereza ku bitaro bya Mugonero.

Cyubahiro yakomeje avuga ko uwatemye Nsabimana yahise yiruka, ndetse ngo hari umugore bahuye ashatse kumufata amubwira ko na we aramutema.

Ubuyobozi buvuga ko nta kibazo kizwi cyari hagati ya Nsabimana n’ukekwaho kumutema, icyakora ngo hari ubwo Nsabimana yigeze kujya kunga uwo wamutemye n’ababyeyi be.

Icyo gihe ngo uwamutemye yari yagurishije ihene z’ababyeyi be, biba ngombwa ko Nsabimana ajya kubunga ndetse bamutegeka kuzana amafaranga y’izo hene yagurishije.

Ubuyobozi kandi buvuga ko uwo ukekwaho gutema Nsabimana yari asanzwe afite imyitwarire mibi, dore ko ngo hari n’aho yigeze kuba mu Ntara ay’Iburasirazuba akahava kubera urugomo.

Kugeza ubu umwe mu barwanaga yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, icyakora ukekwaho gutema nyir’izina ntarafatwa, aracyashakishwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo