Kapolari Balthazar, Umunyarwanda warwanye intambara ya kabiri y’isi yitabye Imana

3

Umukambwe Nsabimana Balthazar, umwe mu barwanye intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka wa 1945, yitabye Imana aho yari atuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara.

Muzehe Nsabimana bitaga Kapolari w’imyaka 83 birakekwa ko yazize kanseri ya prostate yari amaranye igihe, akaba yahise ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umwe mu ngabo zarwanye intambara ya kabiri y’isi yose, aba umupolisi ku bw’umwami, aba umupolisi aba n’ingabo kuri Rebulika ya kabiri.

Kapolari yarwanye intambara kabiri y’isi yose ku ruhande rw’Abongereza, nyuma yo kumukura muri Uganda aho yari yaragiye kwa nyirarume, we n’abandi basore bajya kurwana n’ingabo za Hitler mu Misiri.

Soma inkuru bijyanye:Ni we munyarwanda warwanye intambara ya II y’isi yose, aba umupolisi ku bwami, n’ingabo kuri Repubulika

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo