Kamonyi: Abari bategereje Hoteli y’ubukerarugendo ku"ijuru rya Kamonyi" bakureyo amaso

1

Umusozi wa Sholi wari uteganyijwe kubakwaho Hoteri y’ubukerarugendo

Hoteli y’amateka n’ubukerarugendo yagombaga kubakwa k’umusozi wa "Ijuru rya Kamonyi"uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda, nticyubatswe ahubwo ngo hateganirijwe ibindi bikorwa.

Uyu musozi uherereye mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, ni umusozi uzwiho kugira amateka menshi y’igihugu kuko watuyeho abami batandukanye b’u Rwanda harimo nk’umwami Yuhi Mazimpaka.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo byavuzwe ko mu rwego rwo kubungabunga amateka y’igihugu no guteza imbere ubukerarugendo, uyu musozi uzubakwaho hoteli izajya yakira abaje gusura aka gasozi nyaburanga ariko abari bayitegereje barategereje amaso ahera mu kirere.

Makuruki.rw yifuje kumenya icyateye kutubakwa kwayo, twegera ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi maze tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako Emmanuel Bahizi atubwira ko umushinga wo kubaka Hoteli utashyizwe mu bikorwa kubera ko umusozi wa Sholi uri iruhande neza rw’ijuru rya Kamonyi iyi Hoteli yari kubakwaho hari ishyamba bityo avuga ko basanze byaba ari ukwangiza ibidukikije.

Yagize ati “Ntabwo umushinga wahagaze ahubwo niba warabibonye hari inzu iri hafi y’akarere yitwa Ijuru rya Kamonyi Guest House, biri muri iyo nzira yo kugira ngo hariya hantu tuhafate nk’ahantu nyaburanga duteganya ko ahubwo aho ku Ijuru rya Kamonyi hajya ibindi bikorwa bijyana n’iyo hoteri bijyanye cyane n’iby’umuco nyarwanda kuko yo ntiyahajya kubera ko umusozi wa Sholi yari kubakwaho hari ishyamba ahubwo naryo ryagakwiye kuba risurwa”.

Yongeraho ko bahisemo gushyiraho inyubako izaba igaragaza ahantu nyaburanga hose habarizwa muri aka karere. Yagize ati “‘Guest house’ kuyubaka hariya tukayita Ijuru rya Kamonyi ubwabyo bifite icyo bivuze ariko noneho ikaba ari iyo kwerekaniramo ahantu nyaburanga hose ho muri Kamonyi”.

Bahizi kandi yatubwiye ko hari n’ibindi bikorwa bihateganijwe bitari amazu gusa ahubwo ko hazakorwa n’ubushakashatsi hakarebwa n’ibindi umwami ashobora kuba yarakoreshaga nk’aho inka ze zanyweraga n’ibindi.

Amateka avuga ko mu bami benshi bari batuye kuri uyu musozi uvugwa cyane ni Yuhi Mazimpaka wahatuye ahagana mu 1700. Bibugwa kandi ko abami bahakundaga kuko iyo uhahagaze uba usa n’ureba u Rwanda rwose kuko uba ureba mu ntara zose z’Igihugu.


Ahari ikibuguzo cy’umwami Yuhi III Mazimpaka harenzwe n’ikigunda


Nubwo ikibuguzo cy’umwami Yuhi III Mazimpaka cyarenzweho n’ibyatsi, hari abakijya kugisura bakanagikiniraho.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ubundise bajya kuhapangira kuhubaka,hotel iryo shyamba ntiryari rihari? erega kwiyemeza ibyo ushoboye numuco ukwiye kuranga ubuyobozi.

Tanga Igitekerezo