Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

KAYONZA: Zola yabakuye kudutadowa twaginzaga ubuzima bwabo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
KAYONZA: Zola yabakuye kudutadowa  twaginzaga ubuzima bwabo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2016, kampani icuruza ingufu z’amashanyarazi zituruka ku zuba yari izwi nka M-Power, ubu ikaba yitwa Zola, yafunguye iduka ryayo rishya mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, ngo yegereze abaturage ba Kayonza imbaraga z’’imirasire y’izuba .

Antony Mburu, umuyobozi wa Zola ku rwego rw’igihugu yatangaje ko u Rwanda aricyo gihugu cya 2 muri Afurika nyuma ya Tanzania Zola ishyizemo ibikorwa byayo kandi bakaba bizera ko izagira kinini ifasha abanyarwanda.

Yagize ati”Tanzania n’u Rwanda nibyo bihugu byonyine muri Afurika Zola ikoreramo, by’umwihariko ku Rwanda izafasha b’abaturage batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi nabo bajye babasha kureba televisiyo, bumve radio ikindi izaha urubyiruko rw’u Rwanda akazi.”

Umunyabanganshingabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Jean Claude, yatangaje ko uretse kuba Zola igiye gufasha abaturage ba Kayonza kucana umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, hari indi nyungu nini ku gihugu ndetse no kubanyarwanda muri rusange.

Ati”Zola iziye igihe, uretse kuba igiye kudufasha gucana amashanyarazi akomoko ku ngufu z’imirasire y’izuba, igiye no kudufasha kubungabunga ibidukikije, ikaba izanadufasha gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu yo guca agatadoba kuko murabizi uriya mwoti wako ugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Abaturage ba karere ka Kayonza bo bishimiye uyu mushinga wa Zola bavuga ko nabo bagiye kujya bacana umuriro w’amashanyarazi nk’abandi cyane ko banavuga ko umuriro wa zola uhendutse

Biteganyijwe ko uyu mushinga wo gukwirakwiza Zola mu gihugu cyose uzaha abanyarwanda akazi bagera kuri 450.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza