KAYONZA: Nyuma y’igihe kirekire batabona amazi meza, kuri ubu bashyizwe igorora

Nyuma yigihe kirekire batabona amazi meza abaturage bo mu karere ka Kayonza umurenge wa Mwiri byumwihariko akagari ka Nyawera kuri ubu barishimira ko babonye amazi meza bakaba badahangayikishijwe no kuba barwara indwara ziterwa n’umwanda.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho ikibazo kingutu aba baturage bari bafite cy’amazi kibakomereye aho bavugaga ko bakoresha amazi mabi na yo bakayakura kure kandi bafite amavomero yatoye uruhumbu adaheruka amazi ariko kuri ubu baravuga ko ubuzima bumeze neza kuko barimo kuvoma amazi meza.

Abaturage baganiriye na Makuruki.rw badutangarije ko ubuzima bwahindutse kubera kubona amazi meza.

Uyu witwa Sammuel yagize ati: ”ndishimye cyane, amazi yaraje amaze ibyumweru 2 ntakugenda, ubuzima bwarahindutse, ubu nta mpungenge z’uko nshobora kuba narwara indwara ziterwa n’umwanda.”

Abandi twaganiriye batubwiye ko uretse kuba barabonye amazi meza ngo banakize umuruho wo kujya kuvoma amazi mabi banayakura iyo bigwa.

Yagize ati: ”ni byiza ubu twakize umuruho wo kujya kuvoma kure kandi tunavoma amazi mabi, ubundi mbere twakoreshaga amazi mabi tugahora dufite impungenge ko ashobora kudutera indwara ariko ubu nta kibazo dufite.

Aba baturage kandi bafite icyizere ko amazi atazagenda nka mbere kuko amaze iminsi atagenda, ikindi bavuga ni uko bafite icyizere cy’uko n’andi mavomero ari muri aka kagari azageramo amazi maze ikibazo cy’amazi kikaba amateka muri aka kagari.

Soma hano inkuru yabanje: http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/article/KAYONZA-Abaturage-baratabaza-bamaze-hafi-umwaka-bavoma-amazi-mabi

Canisius KAGABO

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo