Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

KAYONZA: Baratabaza nyuma yo gufungurirwa amazi n’abayobozi agasubiranayo na bo

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
KAYONZA: Baratabaza nyuma yo gufungurirwa amazi n’abayobozi agasubiranayo na bo

Abaturage bo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mwiri by’umwihariko akagari ka Nyawera, bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi meza aho bamaze hafi umwaka batazi uko amazi meza asa aho bakoresha amazi mabi yo mu gishanga. Aba baturage bavuga ko aya mazi yatashywe ku mugaragaro n’abayobozi ariko ngo nyuma yo kuyataha akaba atarongeye kugaruka.

Mu baturage baganiriye na Makuruki.rw batashatse ko amazina yabo atangazwa, badutangarije ko bamaze igihe kirekire nta mazi meza bafite kandi ibisabwa ngo ayo mazi abagereho byose babifite (ibigega na robinets). Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko umurenge baturanye wa Gahini wo ufite amazi, bakibaza impamvu amazi atabageraho.

Ikindi kandi n’uko aba baturage iyo uganiriye na bo bakubwira ko aka kagari harimo ibigega byinshi ariko n’iyo amazi aje aza mu kigega kimwe cy’ahitwa ku Gitega ibindi byo banacyeka ko imiyoboro yabyo ishobora kuba yarangiritse. Gusa n’iki kigega ngo kizamo amazi na cyo ngo kimaze amezi arenga 9 nta mazi azamo.

Uyu yagize ati”nta kubeshye sinakubwira ngo tumaze igihe kingana gute tudafite amazi, icyo nzi cyo ni uko ari kinini, twibaza impamvu tutayabona kandi dufite ibigega by’amazi ndetse nabo duturanye muri Gahani bayafite.”

Yakomeje avuga ko kubura amazi meza bibagiraho ingaruka mbi kuko bakoresha amazi mabi bityo bakaba bibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.

Aba baturage bavuga ko ikibababaza ari uko aya mazi yaje gutahwa n’abayobozi ariko ngo nyuma yo kuyataha, aya mazi ngo ntiyogeye kugaruka kuko yagiye ubutagaruka.

Icyo aba baturage bifuza ni uko ubuyobozi bwashaka uburyo bubakemurira ikibazo na bo bakabona amazi meza.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyawera, Umurerwa Solange aganira na Makuruki.rw yatubwiye ko koko abaturage bamaze igihe kinini nta mazi babona.

Yagize ati”nibyo koko amazi yarabuze, hashize nk’amezi icyenda nta mazi tubona, abaturage bakoresha amazi mabi kandi murabizi ko atera indwara ikindi banakora urugendo rurerure kuko bavoma ahitwa Ntaruka cyangwa Kibombwe.”

Uyu muyobozi nawe arasaba ubuyobozi bumukuriye kuba bwashaka uko bubakemurira iki kibazo maze amazi ntazajye agarukira muri Gahini gusa.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umuyobozi wa karere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, Uwibambe Consolee yemeje aya makuru avuga ko bakoranye inama na WASAC kugira ngo ibarebere impamvu nyamukuru amazi atagera kubo agenewe, bityo ngo bakaba bategereje igisubizo cyayo.

Yagize ati”birashoboka ko umurenge umwe wagira amazi undi ntuyabone, biterwa n’isoko bafatiraho. Icyo kibazo turakizi kandi twatangiye no kugikoraho kuko mu minsi yashize twakoranye inama na WASAC ngo igende iturebere impamvu nyakuri amazi atarimo kugera ku baturage hanyuma nitumara kumenya aho ikibazo kiri ni bwo tuzahita tumenya n’uburyo tugikemuramo.”

Uyu muyobozi yavuze ko bohereje abakozi babo ngo bajye gufatanya na WASAC mu gushaka iyo mpamvu, bityo bakaba bizeye ko mu cyumweru kimwe bazaba babonye impamvu ituma ayo mazi atagera mu baturage uko bikwiye.

Twagerageje kuvugana na WASAC muri ako karere kuri iki kibazo ariko ntibyadukundiye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza