KAYONZA: Abakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka baratabaza

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murama, akarere ka Kayonza, bahabwaga amafaranga y’ingoboka afasha abatishoboye kuri ubu baratabaza kuko ngo ntayo bakibona kuko bakuwe ku rutonde rw’abayahabwa bakabwirwa ko bacukijwe nyamara bo bakavuga ko inzara n’ubukene bibamereye nabi.

Abaturage bahabwaga inkunga y’ingoboka baganiriye na Makuruki.rw batifuje ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru, badutangarije ko bamaze amezi 3 bakuwe kuri uru rutonde nta mpamvu igaragara babwiwe kuko ngo babwiwe ko batazongera kubona aya mafaranga y’ingoboka ndetse ko hari abandi babasimbuye.

Yagize ati”twari tumaze igihe kinini dufata amafaranga y’ingoboka ariko ejobundi twagiye kuyafata batubwira ko ayacu atariho ahubwo ko twacukijwe hakaba hari abo badusimbuje, ikindi kandi n’amafaranga twari twarizigamye barayatwimye.”

Aba basaza n’abakecuru bavuga ko ubundi bahabwaga amafaranga ibihumbi 20 mu mezi abiri ariko ubu bakaba barayimwe kandi nta bushobozi bafite.

Aba bose barifuza ko basubizwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa iyi nkunga y’ingoboka dore ko bavuga ko nta bushobozi bafite.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama ahavugwa iki kibazo ariko ntiyabasha kutwitaba.

Ibi byatumye duhamagara Harerimana Jean Damascene, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage adutangariza ko koko icyo kibazo cyabagezeho ndetse atubwira n’ingamba zo kugikemura.

Yagize ati: ”yego nibyo hari aho bigaragara gusa ibibazo twahuye na byo ni iby’abakecuru bari bagifatira mafaranga ku mazina y’abagabo babo kandi barapfuye rero twabagiriye inama y’uko bakwibaruza mu mazina yabo ubundi hakarebwa niba bakwiye guhabwa iyo nkunga, ndumva ibibazo byerekeye ingoboka namenye ari iby’abantu bari bagifatira amafaranga ku mazina atari ayabo.”

Ikijyanye n’uko aba basaza babikije amafaranga nyuma bakayimwa yatubwiye ko nta wari ukwiye kuyimwa kuko ayo mafaranga baba barizigamye aba ari ayabo ndetse baba bayafiteho uburenganzira busesuye bityo rero ngo ntawukwiye kuyamwima kuko aba ari ayabo baba barizigamiye ngo azabafashe mu minsi iri mbere.

Inkunga y’ingoboka ni amafaranga Leta yashyizeho ahabwa abageze muza bukuru (abakecuru n’abasaza) batishoboye kugira ngo akomeze abunganire mu buzima bwabo bwa buri munsi babashe gusaza neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo