Inkambi ya Nkamira igiye kwimurirwa mu isoko

2

Iri ni isoko rya Kijote rigiye kwimurirwamo inkambi y’agateganyo ya Nkamira

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza mu Rwanda iravuga ko inkambi ya Nkamira yo mu karere ka Rubavu yakirirwagamo abanyarwanda bahungutse igiye kwimurirwa mu karere ka Nyabihu ahari isoko rya Kijote ryabuze abarikoreramo, naho abari mu nkambi ya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi bakajyanwa i Nyarushishi.

Abanyarwanda bahungutse basanzwe bajyanwa mu Nkambi batuzwamo by’agateganyo mu gihe bagishakirwa aho bazatuzwa mu gihe kirambye.

Mu Nama nyungurana biterekerezo yahuje Inteko ishinga amategeko na MIDIMAR kuri uyu wa 19 Nyakanga 2016, Minisitiri wa Midmar yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR) Seraphine Mukantabana yavuze ko inkambi y’agateganyo ya Nkamira yo mu karere ka Rubavu n’iya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi zigiye kwimurwa kubera impamvu zitandukanye.

Minisitiri Mukantabana avuga ko inkambi ya Nkamira izimurirwa mu karere ka Nyabihu ahitwa Kijote kuko aho iyi inkambi ya Nkamira iri ari mu kibanza cy’umuntu kandi akaba yari yarahatanzeho ingwate muri banki kandi kuri ubu banki ikaba igikeneye.

Yagize ati “inkambi ya Nkamira iri ku butaka bw’umuntu kandi yabutanze mu ma banki, ubwo rero ba nyirabwo barabushaka tukaba tugiye kuyimurira muri Nyabihu ahari isoko ryabuze abaguzi rya Kijote.”

Minisitiri Mukantabana kandi avuga ko indi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi na yo igiye kwimurwa kuko uburyo yari imeze butajyanye n’igihe, iyisimbura ikaba yarubatswe ahitwa i Nyarushishi.

Yagize ati “inkambi ya Nyagatare na yo yari imeze nabi amahema yarashaje ku buryo atari ahantu ho gushyira umuntu uturutse hanze, byasebyaga isura y’u Rwanda kandi yakagombye kwerekana isura y’u Rwanda.”

Minisitiri Mukantabana yavuze ko iyi nkambi ya Nyarushishi iherereye i Rusizi izatahwa muri uku kwezi kwa Nyakanga 2016.

Isoko rya Kijote rizimurirwamo impunzi zari mu nkambi ya Nkamira ryubatswe mu mwaka wa 2008 ritwaye amafarnga miliyoni 300 aho akarere ka Nyabihu kateganyaga ko rizajya riremwa n’abimuwe mu ishyamaba rya Gishwati ariko rikabura abaguzi kugeza n’aho rifunze burundu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Jewe Mbonako Isoko Itosumba Amagara YAbantu Mbonako Bobashiraho Nabo Nabene Gihugu Bavuka Mugwanda Ahubwo Banabashakire Ahabo Boba Apana Kwitwag Impunzi Mughugu Cabo Nikosha Vyugwanda

  2. Jewe Mbonako Isoko Itosumba Amagara YAbantu Mbonako Bobashiraho Nabo Nabene Gihugu Bavuka Mugwanda Ahubwo Banabashakire Ahabo Boba Apana Kwitwag Impunzi Mughugu Cabo Nikosha Vyugwanda

Tanga Igitekerezo