Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Imwe mu mirenge SACCO yatangiye kurindishwa imbunda

Yanditswe

kuya

Imwe mu mirenge SACCO yatangiye kurindishwa imbunda

Ibigo by’imari iciriritse, Imirenge SACCO,byatangiye kurindishwa imbunda mu rwego rwo kongera umutekano w’amafaranga y’abaturage, dore ko ibyinshi byari bimaze igihe birindishwa inkoni bigakunda kwibasirwa n’abajura.

Byari byatangajwe n’ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA) aho cyari kijeje abakiliya b’ibigo by’Imari ko tariki ya 01 Ugushyingo 2016, ibi bigo bizatangira kugira abarinzi bafite imbunda mu rwego rwo guca ubujura bumaze iminsi buzibasiye.

Nkuko byatangajwe na Radio y’Igihugu muri iki gitondo , ngo zimwe muri za SACCO zatangiye kurindishwa imbunda ndetse n’izindi zikaba zisabwa kubishyira mu bikorwa mu maguru mashya.

Abaturage bo mu murenge wa Kigali bafite Umurenge SACCO urndishwa imbunda bakaba bavuga ko bafitiye ikizere amafaranga yabo mu gihe bahoranaga imitima ihagaze kubw’amafaranga yabo yarindishwaga inkoni.

Apollo Munanura, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA yasabye izindi SACCO zitarabishyira mu bikorwa kubyihutisha kuko ubushake bwo burahari. Gusa ngo ahataraboneka ubushobozi baracyakora ibiganiro.

Yagize ati “Hari ubushake ahubwo twakwibutsa ubuyobozi bw’imirenge SACCO ko bwakwihutisha icyi gikorwa bagasinya amasezerano noneho uburinzi bukaba bwatangira vuba na bwango”.

Nkuko byatangajwe ngo buri munyamuryango wa SACCO yo mu murenge wa Kigali atanga amafaranga 100 ya buri kwezi ngo babashe kwishyura abafite imbunda.

IBITEKEREZO

  • Nzigyiyimana Kalahari Yanditse:

    ibi ni ibintu byiza cyane amafaranga yacu agiye kuba arizwe afite umutekano uhagije .natwe dukomeze dutekereze tuyakoreshe tugana iterambere .kandi dukunde igihugu cyacu tukiyubakire tugendeye ku mutekano urambye

  • KAVUTSE,JMV Yanditse:

    NDASABA,ABAYOBOZI,BAFITE,CAPANI,ZIRINDISHA,PR,24
    KOBASABA,UBUYOBOZI,BWARETA,BUKABAHA,IMBUNDA,NIBYO,BYACEMURA,IKIBAZO,MURAKOZE

  • c Yanditse:

    nibyiza KBS ni ugukaza umutekano

  • Rukundo Jean Bosci Yanditse:

    nonese izo mubyaro bizagendabite kombona bigoye cyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza