Huye: Impungenge ni zose ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda

1

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batewe ubwoba n’ibiti byo mu ishyamba ryegeranye n’iri shuri byirimbura bikagwa mu nzira bacamo, aho bavuga ko bishobora kuzabahitana.

Aba banyeshuri bavuga ko bigaragarira buri wese ko ishyamba rizengurutse iyi kaminuza bimwe mu biti byaryo bishaje cyane kuburyo bituma byirimbura bikagwa hasi.

Aba banyeshuri bavuga ko batewe impungenge n’irimbuka rya hato na hato ry’ibi biti kuburyo bavuga ko bagira ubwoba ko byazavaho bikabagwira bitewe n’uko ngo bigwa mu nzira bcamo.

Ndahimana Mathieu wiga mu mwaka wa gatatu w’ubukungu yabwiye Makuruki.rw ko ibi biti biteye ikibazo gikomeye kuko ngo usanga ahanini nka nijoro biba ari urujya n’uruza rw’abanyeshuri baca muri iyo nzira kuburyo ngo bishoboka ko hari ubwo ibi biti byagira abo bigwira mu gihe bahaciye bikaba byabahitana.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe amashyamba mu kigo cy’ Umutungo kamere ari na cyo gikurikirana iri shyamba umunsi ku munsi, Bakundukize Dismas, yabwiye Makuruki.rw ko icyo kibazo bakizi ariko batari bazi ko ibiti bigwa no mu nzira nyabagendwa.

Uyu muyobozi avuga ko ishyamba rigizwe n’igice gikorerwamo ubushakashatsi (Arboretum) ndetse n’ahandi hasanzwe ari naho hari inzira zinyurwamo n’aba banyeshuri.

Yagize ati “Icyo turakizi, niba hari ibibangamiye abantu twabireba tukabikuramo twakohereza itsinda rigafatanya n’ubuyobozi bw’akarere bikavamo."

Iri shyamba bigaragara ko rifite ibiti bikuze cyane bishobora kuba byagwa igihe icyo ari cyo cyose ariko uyu muyobozi yavuze ko harebwa uburyo ibishaje byasimburwa kuko ahadakorerwa ubushakashatsi kuhasimbuza ibiti bitagoranye.

Avuga ko ahakorerwa ubushakashatsi ho bisaba kubivuganaho n’abashinzwe ubushakashatsi bakemeza n’iba igiti kigiye gukurwamo nta kindi bakigikeneyemo.

Iri shyamba rimaze imyaka irenga 80 bitewe n’uko ryatewe mu mwaka wa 1935. Ibi ni byo bashingiraho bavuga ko ibi biti bishaje bikaba ari nayo mpamvu byatangiye kujya birimbukana n’imizi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo