Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Imiryango yishyurira Mituweri abana b’ibinani n’ibirara iratakambira Leta

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Imiryango yishyurira Mituweri abana b’ibinani n’ibirara iratakambira Leta

Ababazwa no kwishurira abana be bigize ibirara ndetse n’abana babo baba iwe

Abagize imiryango ifite abana ivuga ko bananiranye ituye hirya no hino mu Rwanda, baravuga ko bafite ikibazo cyo kutabona uko bagura mituweli bitewe nuko iyo bagiye kwishyura ubuyobozi bubasaba no kubanza kwishyurira abagize umuryango bose harimo n’abigize ibirara kandi ngo rimwe na rimwe nta n’ubushobozi bafite.

Abaganiriye na Makuruki.rw bavuga ko Kenshi aba bantu bakunze kuba ari ingaragu, bagitaha mu ngo z’ababyeyi babo ariko ababyeyi babo nta nyungu na nkeya babona kuri abo bana baba barigize ibirara ahubwo ngo akenshi ugasanga babateza ibibazo.

Iyi miryango ngo ibabazwa n’uko itegeko rya mituweli riyihatira gutangira imisanzu abana nk’abo badafite icyo babamariye kandi bakorera amafaranga bakayamarira mu biyobyabwenge n’ibindi bitagira umumaro, icyo bo bita ko ari ihohoterwa kuri bo.

Murekatete Afsa utuye mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali avuga ko afite abakobwa babiri bose babyariye mu rugo, akavuga ko birirwa mu gasozi, bakorera amafaranga bayabona bakajya kwiyahuza ibiyobyabwenge bagataha igicuku kinishye. Avuga ko nta kintu na kimwe bamumariye ariko Leta ikamusaba kubishyurira mituweri n’abana babo kandi ngo nta bushobozi afite.

Yagize ati: “aba bakobwa banjye rwose batahira igihe bashakiye. Ubu ni njye wita ku rubyaro rwabo ntawumfasha, ariko ikimbabaza cyane ni uko kuba mbafite bimbuza kujya muri mituweli kuko bambwira ko batanyakira na bo ntabatangiye imisanzu kandi nta bushobozi nabona.”

Si mu mumujyi wa Kigali iki kibazo kigaragara gusa kuko hirya no hino mu Rwanda iyo uganiriye n’ababyeyi bafite ibibazo nkibi, bahuriza ku kuba kwishyura mituweli mu miryango yabo bibagora kubera abo bana bananiranye bagasaba inzego zibishinzwe kuvugurura itegeko rigenga mituweli niba bishoboka, aho bibaye ngombwa abo bana bakirwariza.

Uretse kuba hari abasabwa kwishyurira mituweli abana babo n’abuzukuru babo baba barabyariye mu miryango, ngo hari nubwo basabwa gutangira mituweli abana babo bigize ibirara batazi n’iyo baba, niba barapfuye cyangwa bakiriho.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati:” iki rwose ni ikibazo kuko umuntu ashobora kurwara akarinda agwa mu nzu kuko atabashije kwishyurira abantu nkaba kandi umuntu adafite ubushobozi, hari nabo twishyurira tutazi n’aho baba cyangwa bakiriho.”

Ubwo intumwa za rubanda ziheruka gusura abaturage mu karere ka Muhanga, iki kibazo cyagarutsweho gusa aba badepite bavuga ko iki kibazo igikomeye. Kuri depite Nyirarukundo Ignacienne, we avuga ko iki kibazo gihari koko ariko ko kitahita gikemuka kuko byaba ari ugusenya umurongo mituweli yubakiyeho.

Yagize ati: “koko natwe turabona ko imiryango ifite bene aba bana yikoreye umutwaro uremeye, ariko nibihangane nta kundi, abantu bazakomeza kubiganiraho barebe niba hari icyahinduka, mu gihe mituweli izaba imaze gushinga imizi neza.”

Ingingo ya 7 y’itegeko n° 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, ivuga ko urugo rwishingirwa ari uko abarugize bose bamaze gutanga imisanzu mu bwisungane mu kwivuza ndetse ko n’iyo mu muryango hari umuntu ufite ubundi bwishingizi akaba agomba kubugaragaza muri mituweli.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza