Imiryango itegamiye kuri leta yeretswe icyo yakora mu kugabanya ubushomeri

Bamwe mu bakora mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta bavuga ko mu rwego rwo gufasha leta y’u Rwanda gukemura ikibazo cy’ubushomeri ari uko yajya ikoresha abakozi b’abanyarwanda aho gukoresha abanyamahanga kandi ntacyo barusha abanyarwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’urubyiruko rwize ariko rudafite akazi rukora, aho ubushashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare giherutse kwerekana ko urubyiruko rudafite akazi ari 13.2%.

Emmanuel Irumva ni umwe mu rubyiruko rwaganiriye na Makuruki.rw aho yadutangarije ko urubyiruko rudafite akazi rugihura n’imbogamizi nyinshi zirimo kubazwa uburambe ku kazi mu mirimo imwe n’imwe, kubura igishoro ku bashaka kwihangira imirimo n’ibindi.

Yagize ati: “Igituma urubyiruko ruheze mu bushomeri biterwa n’ibintu byinshi, hari aho ujya kwaka akazi bakakwaka uburambe mu kazi bw’imyaka itatu kandi ari bwo ukirangiza kwiga, washaka kwihangira imirimo nk’uko bahora babidukangurira ukabura igishoro.”

Emmanuel Irumva kandi avuga ko byibuze imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda yakagiye ihera ku banyarwanda mu gihe igiye gutanga akazi bikaba byafasha mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.

Yagize ati “imiryango itegamiye kuri leta ikwiye kujya ibanza igaha akazi abanyarwanda, aho kwizanira bene wabo akaba ari bo bayikoramo kandi natwe dushobora gukora nk’ibyo bakora. Numva rero ko byafasha mu kugabanya ubushomeri.”

Mfura Baraka Felix uhagarariye umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa KONOWEKA mu Rwanda avuga ko nk’uko mu ntego zabo harimo no gufasha abantu bababaye bagomba no kubihera no mu rubyiruko rwo mu Rwanda rudafite akazi .

Yagize ati: “Dukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaha ubwisungane mu kwivuza, bityo rero n’urubyiruko rudafite akazi na rwo ruba rubabaye niyo mpamvu mu muryango wacu tuzakoresha abanyarwanda 100%.”

Uyu muryango wa Konoweka wiyemeje gukura urubyiruko mu bushomeri ukorera mu bihugu 6 muri Afurika ukaba ku ikubitiro warahaye akazi abantu bagera ku 100.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo