Ikibazo cy’inyeshyamba mu bamotari n’abafite moto aribo bashinzwe kuzigenzura byibajijweho mu nteko

2

Ntaganzwa Celestin Perezida wa FERWACOTAMO asobanurira abadepite imikorere y’amahuriro y’abamotari

Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yagararije abayobozi b’amahuriro n’amakoperative y’abamotari ko kimwe mu bituma umutekano muri aya mahuriro ukomeza kugaragaramo ibibibazo ari uko mu bashinzwe umutekano bagenzura imyitwarire y’abamotari hari n’abafite moto zabo bwite mu muhanda ugasanga bakingira ikibaba abamotari bica amabwiriza.

Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu biganiro iyi komisiyo yagiranye n’abayobozi b’amahuriro y’abamotari mu Rwanda kuri uyu wa 28 Werurwe 2017.

Iyi komisiyo yatumije aba bayobozi nyuma y’aho umumotari afashe umwanzuro wo kujyana ibibazo by’abamotari mu nteko ishinga amategeko kugirango abamotari barenganunwe bikaza guhabwa iyi komisiyo ngo ibikurikirane.

Bimwe mu bibazo bibangamiye umutekano na guca akajagari mu mikorere y’abamotari harimo abasekirite ubwabo bakora mu kavuyo no mu nyungu zabo bwite ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakoresha abamotari batanagira ibyangombwa cyangwa badakurikiza amabwiriza agenga abamotari bakabakingira ikibaba.

Hon Rwigamba Fidele yagize ati: “Hari amakuru avuga ko umuyobozi runaka yaba umunyapolitiki, yaba umupolisi, cyangwa umusirikare agira atya akagura moto eshanu, 10, 20 akazishyikiriza umuyobozi wa Koperative ndetse hakabaho n’imvugo ivuga ngo dore ngushyikirije izi nka zanjye uzazindagirire,…”

Hon Rusiha Gaston nawe yagarutse kuri iki kibazo ati: “Hari ikibazo cy’inyeshyamba ziverisa amafaranga menshi ugereranyije n’abamotari basanzwe, kandi bikagaragara ko ari iz’abayobozi baba aba koperative cyangwa ab’abasekirite ugasanga bibangamiye ikikorere rusange y’abamotari, ikindi ni ikibazo cy’abasekirite batagira impuzankano, ugasanga n’amabandi ashobora kujyamo agakora ako kazi,..ugasanga bavuga ngo abapolisi baramuzi ko ari umusekirite”

Inyeshyamba ni abamotari batagira ibyangombwa, batanakorwaho, badahanwa ndetse wajya no kubakoraho bakaguhana, ngo iyo afashwe ahita arekurwa ndetse n’amafaranga averisa umumotari usanzwe averisa 5000 ariko inyeshyamba yo kuko idakorwaho igakora amanywa n’ijoro itanga 7000.

Rwigamba yakomeje agira ati: “Hari ikindi kibazo kijyanye no kugongana kw’inyungu, aho abasekirite bashinzwe sekirite, bashinzwe imyitwarire y’abamotari na bo baba bafite za moto, murumva ko bikomeye kuko na bo (kudahana abakosheje) baba babifitemo inyungu ibyo murabikemura mute?”

Umuyobozi w’impuzamahuriro y’amakoperative y’abamotari (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin asubiza ibi bibazo yavuze ko koko hari abayobozi bagura moto bakaziha abamotari batagira ibyangombwa bagakorera mu kwaha kwabo, icyakora avuga ko iki kibazo kigenda gikemuka kuko Polisi yabihagurukiye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abahsinzwe umutekano bafite moto ndagirango mbabwire ko inyinshi ari nazo zatwarwaga n’abatagira ibya ngombwa,...aho polisi iduhereye ababishinzwe, twayihaye raporo y’aho izo moto ziherereye yewe na ba nyirazo, abenshi mpamya ko bahamagawe barihanangirizwa babwirwa ngo moto zawe zibike cyangwa uzigurishe cyangwa uzihe abafite ibyangombwa...ubu nahamya ko bimaze gucika nko ku kigero cya 90% by’aba bantu bakora batagira ibyangombwa kuberako batwara moto ya Perezida wa koperative, moto y’umupolisi cyangwa atwara moto y’umusekirite.”

Gatera Felix, uyobora ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Kicukiro yavuze ko na we abona kuba abayobozi n’abasekirite bafite moto zitwarwa n’abamotari kandi ari bo bashinzwe imyitwarire yabo harimo ikibazo nkuko abadepite babigaragaje, gusa akavuga ko amategeko agenga koperative abibemerera.

Ati:”Amategeko ya koperative ntaho abibuza, iye ntabwo yayifata ahubwo anumvikana n’abandi basekirite bo hirya ati ako ka moto ni akanjye, ibyo biriho, kandi koko ni ukugongana kw’inyungu, ariko itegeko ntiribibuza”

Muvunyi Augistin ushinzwe umutekano mu ihuriro ry’amakoperative yavuze mu rwego rwo guhangana n’icyo kimenyane ubu basigaye bakora igenzura mu karere runaka bakoresheje abasekirite bo mu kandi karere bafatanyije na Polisi.

Ati: “Iyo tugiye mu igenzura rya nijoro turagenda tugakorana na polisi, ubu ngubu iyo iyo tugiye i Gasabo ntabwo dukoresha abasekirite ba Gasabo, dukoresha aba Nyarugenge kubera ko bataziranye n’abamotari baho”

Meya w’umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal na we yemera ko mu bibazo byinshi byugarije imikorere y’abamotari byagaragajwe mu igenzura ryakozwe harimo no kuba hari abamotari bakora batujuje ibisabwa bakingirwa ikibaba n’abayobozi, gusa avuga koi bi agiye kubikurikirana bikajya mu buryo bafatanyije n’inzego zose bireba .

Harakigwa icyakorwa kugirango imikorere y’amakoperative y’abamotari ihinduke, dore ko abamotari bakunze kugaragaza ko nta nyungu bakunze kubikuramo ahubwo byikubirwa n’abayobozi babo.

Meya w’umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal

Hatumiwe abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’imikorere y’abamotari

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ibi bibazo babihere mumizi kuko bimaze igihe kinini ariko abamotari barabuze uwo batakira!! Nawe president wa koperative runaka amara gutorwa koperative akayigira nka karima ke akayiyobora uko yishakiye ntihagire uvuga, nuvuze bakamubuza umahwemo ngo yaramureze!! Baze abamotari babahe amakuru afatika kuko nibo babibamo buri munsi!! BRAVO KU NTEKO YACU.

  2. RCA ibifitemo uruhare muzangenzure bafite abo bakingira ikibaba kuko ubujura buri mubamotari burakabije president amara imyaka ibiri akagura inzu ya million 15 bibaho koko?

Tanga Igitekerezo