"Ihungabana ntirikwiye gufatwa nka kirazira" Jeannette Kagame

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2016 Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatangije ihuriro ry’ibiganiro bigamije gukomeza kubaka urubyiruko rugifite ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Youth Empowerment and Mentorship Programme) aho yabasabye kudaterwa ipfunwe no kuba babana n’ibibazo by’ihungabana ahubwo ko bakwiye kuvuga bikabafasha gukira.

Iri huriro rizamara iminsi itatu ryahuje abahungu 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri kaminuza 41 zo mu Rwanda, bakaba bateraniye mu Karere ka Rwamagana.

Itsinda ry’abasore bake rizajya rihuzwa n’ubafasha (mentor) bazakorana urugendo rugana ku ntego yo gukira ibikomere, gutera imbere mu myigire no mu yindi mibereho.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation yatangije iki gikorwa yashimiye abakobwa batangiranye n’iyi gahunda kuko ari bo bafashe iya mbere bagasaba ko na basaza babo bakurikiranwa bagafashwa gukira ibikomere basigiwe n’amateka ya Jenoside.

Yagize ati “ Nagira ngo tureke guhabwa imidali irenze iyo twakoreye kuko ni bashiki banyu basabye Imbuto Foundation kubagirira gahunda ya mentorship bikurikiye akamaro byari byarabagiriye.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba basore ko ntawe ukwiye guterwa ipfunwe nuko abana n’ibibazo by’ihungabana kuko nabo atari bo babyiteye ndetse ko bakwiye kujya babivuga bagafashwa kubikira.

Yagize ati “ihungabana n’ihahamuka ntibikwiye gufatwa nka kirazira, ntabwo mwabyiteye nta n’ubwo mugomba guheranwa nabyo. Ntimukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko afite icyibazo cyangwa se ko ababaye. Abantu bose no ku myaka yose ni ngombwa ko batekereza kuri iki kibazo bakagana abafite ubumenyi n’ubushobozi bakabasha kugira ngo babikire.”

Bruno Sugira, umunyeshuri warakotse Jenoside yakorewe abatutsi wiga muri kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi avuga ko abahungu bibagora kugaragaza amarangamutima yabo cyane cyane mu ibibazo ariko ubu ngo bazabasha kwirekura bavuge ibibazo bafite bibonerwe umuti.

Yagize ati “ Bamwe twari dufite ibibazo, nk’uko mubizi baravuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ntabwo twirekura cyane nk’abakobwa ngo tuvuge icyituri ku mutima cyose ariko nimba tuzabona abo ba mentors ukamubwira ukirekura ukamwizera, bazatugira inama mu byo duhura nabyo mu kwihangira imirimo, kwigirira icyizere, kumva ko natwe dushoboye n’ubwo amateka hari icyo yatwangijeho.”

Uru byiruko rwahawe ibiganiro bitandukanye bisana imitima ndetse binabereka ko ejo habo ari heza igiye bakoresheje amahirwe bafite neza.

Ku munsi w’ejo uru rubyiruko ruzahabwa ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’intebe Gen James Kabarebe.


Madamu jeannette kagame n’urubyiruko mu ifoto y’urwibutso

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo