Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Meya ntiyemera ko yasuzumye isuku kubera uruzinduko rwa Minisitiri Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rusizi: Meya ntiyemera ko yasuzumye isuku kubera uruzinduko rwa Minisitiri Kaboneka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwakajije umurego mu mukwabu wo gufungira abafite umwanda nyuma y’iminsi micyeya Minisitiri Kaboneka ababwiye ko aka Karere gakabije umwanda, Meya ariko we arahakana ko ibyo akora atari igitutu cyo kunengwa na Minisitiri.

Hashize icyumweru kimwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis asuye akarere ka Rusizi. Muri uru ruzinduko rwe yavuze ko gakabije umwanda ndetse anihaniza abayobozi bako abasaba kwisubiraho bakarwanya umwanda yavugaga ko ukabije urangwa muri aka karere cyane cyane mu Mujyi wa Kamembe.

Abaturage batuye uyu mujyi wa Kamembe babwiye umunyamakuru wacu ko Rusizi iheruka gukorwamo isuku igihe biteguraga Perezida Kagame ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

Kuri uyu wa 08 Ugushyingo, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ari kumwe n’itsinda rishinzwe isuku ndetse n’abayobozi b’umurenge wa Kamembe babyukiye mu mukwabo w’isuku.

Muri uyu mukwabu ibikorwa byinshi by’abaturage byafunzwe abandi bacibwa amande, amwe mu ma resitora, amagaraje, ibinamba byogerezwamo imodoka, amasitasiyo n’ahandi baciwe amande bamwe ibihumbi bitanu abandi bacibwa 10 abandi 20.

Bamwe mubafungiwe bavuga ko iki gikorwa cyabayemo ikimenyane ndetse no gutungurana. Umwe mubaniriye n’umunyamakuru wacu yagize ati :” resitora yange bayifunze bayihoye ngo inzu irashaje kandi izindi ziri hasi yayo ziri gukora. Harya hirya mu Kadasomwa hari inzu iri gukora kandi icururiza mu biti. Hariya matewusi hagati y’inzu ntuyemo hari ahantu bari gucururiza ibiryo bakanahokereza inyama wazamuka ruguru yaho ahantu hitwa kuri Kungano hari ahantu bari gucuruza akabenzi iyo nzu kandi iri munsi y’iyi yange.”

Uyu we avuga ko hari ikimenyane mu bayobozi bakoze uyu mukwabu ati:” niba bavuga ngo ibinamba ntibabishaka mu mujyi ni babifunge byose bifunga bimwe ngo ibindi babireke cyangwa se bavuge ngo umwanda ni uyu n’uyu tumenye ibyo dukosora.”

Aba baturage bavuga ko Ubuyobozi bwatewe igitutu n’amagambo babwiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu na bo bakaza kubafungira nta nteguza.

Harerimana Ferdreric uyobora aka Karere we ntiyemeranya n’ibyo aba baturage bavuze kuko ngo we abona bidakwiye ko umuntu ateguzwa mbere yo kureba niba afite isuku.

Uyu muyobozi ahakana ko uyu mukwabu bakoze watewe n’igitutu bashyizweho na Minisitiri Kaboneka ati: ” igitutu dufite ni igitutu cya gahunda y’igihugu ntabwo rero twavuga ngo uyu munsi hari igitutu cyatumye uno munsi tuza mu bugenzuzi bw’isuku kubera ko na mbere y’uko Minisitiri aza ubugenzuzi bwarakorwaga”

Aka karere kari mu turere twanenzwe gukora isuku yo kwiyerurutsa mu kwitegura Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.


Bamwe mubafungiwe ibikorwa kubera umwanda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza