Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ibikorwa by’Ingabo bisize urubyiruko rw’i Gatuna rubonye amahirwe y’imibereho

Yanditswe

kuya

na

Editor
Ibikorwa by’Ingabo bisize urubyiruko rw’i Gatuna rubonye amahirwe y’imibereho

Mu gusoza icyumweru cyahariwe Ingabo (Army week) mu karere ka Gicumbi, ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’ abaturage gutunganya igishanga kiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda gihabwa urubyiruko ngo rukibyaze umusaruro rubashe kwigira.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, Igishanga cyahawe urubyiruko ngo rugihinge nyuma yo kugitunganya kiri mu mudugudu wa Gatuna, mu Kagari ka Rwankonzo mu Murenge wa Cyumba. Kikaba gihuza u Rwanda na Uganda.

Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Muhizi Jules Aimable yabwiye urubyiruko ko umubyeyi warwo wa kabiri ari Leta akaba ari yo mpamvu rweguriwe Igishanga kiri ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Kuri uyu munsi Ingabo ndetse n’abaturage bahuriye muri iki gishanga baca imiyoboro y’amazi bagamije kuyashakira inzira kuko yari asigaye yuzura agasubira inyuma akangiza imyaka y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu Muhizi Jules Aimable yabwiye urubyiruko ko rugomba gushyira imbaraga mu guhinga iki gishanga ruhawe rukakibyaza umusaruro ariko rukibumbira mu mashyirahamwe.

Asobanura impamvu bahisemo kugenera iki gishanga urubyiruko yagize ati: “Urubyiruko nta mitungo rugira, nta murima rugira, ni abantu baba bagitangira ubuzima. Niyo mpamvu ari bo twahisemo mu rwego rwo kubahangira imirimo. Umubyeyi wundi bafite ni Leta, niyo mpamvu ubutaka bwa Leta buhari tubuhaye urubyiruko”.
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko guhinga iki gishanga bizatuma ubukungu bwiyongera cyane cyane ku rubyiruko rwagihawe, ku bandi bahinzi begereye iki gishanga ndetse n’akarere muri rusange.

Ubwo Makuruki.rw yamubazaga indi nkunga bateganyiriza uru rubyiruko kugira ngo iki gishanga gitange umusaruro, Muhizi yavuze ko Leta muri gahunda yayo ya Nkunganire ibateganyiriza ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure.

Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Gicumbi Lieutenant Colonel Claver Kirenga yashishikarije urubyiruko gushora imbaraga zose muri iki gishanga bakareka kwishora mu ngeso mbi cyane cyane kwishora mu biyobyabwenge.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa cyo gukora imiyoboro y’amazi, bamaze kubwirwa ko bahawe iki gishanga ngo bakibyaze umusaruro, batangaje ko babyishimiye biyemeza ko bagiye gukora iyo bwabaga bakiteza imbere.

Mukampeta marie Gorette ni umwe mu bahagarariye amashyirahamwe y’ urubyiruko mu mudugudu wa Gatuna yavuze ko urubyiruko ahagarariye ruba rushaka gukora ariko rukabura uburyo bwo gukora,bakaba bishimiye iki gishanga biyemeza no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.


Patrick Rurinda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza