I Kigali hasojwe inama yo kunoza isuku mu baturage

Abagize amakarabu(club) y’isuku hirya no hino mu gihugu bahurijwe I Kigali mu nama yo kurebera hamwe uko hanozwa gahunda zashyizweho zo kwita ku buzima bw’abaturage bishingiye ku Isuku.

Iyi ni inama ya gatatu kuva mu mwaka wa 2009 hashyirwaho iyi gahunda, abahuriye muri aya makabaru(club) bamaze iminsi ibiri muri iyi nama basangizanyije imikorere yabo ndetse n’imbogamizi bahura nazo kugirango bafatire hamwe ingamba ngo isuku itezwe imbere mu baturage.

Dr Nyampazi Jea Pierre umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima ari nayo yateguye iyi nama ifatanyije n’izindi nzego zita ku buzma ndetse n’abaterankunga avuga ko ibi bikorwa bikorwa ku bufatanye n’abaturage kandi aribo bikorerwa

Avuga kandi ko nta kibazo cy’amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyi gahunda bafite. Ati :”Minisante icya mbere ntabwo irimo gukora yonyine ifite uruhare muri iki gikorwa ariko dufatanya n’izindi nzego zirimo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’izindi nzego z’ubuyobozi navuga ko nk’uko nakubwiye kenshi usanga ari ibikorwa bikorerwa abaturage kandi bikoresha ubushobozi buhari navuga ko rero tudafite ikibazo cy’ingengo y’imari.”

Mu Rwanda hagiye hashyirwaho zimwe muri gahunda zagombaga gufasha abaturage mukugira isuku ariko ntizikomeze gukoranwa umuvuduko nk’uko zatangiranye.

Kandagira ukarabe ni imwe muri izo gahunda yashyizweho kugirango ikangurire abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki igihe cyose batangiye igikorwa cyangwa bakirangije cyane cyane igihe bagiye kurya cyangwa kunywa ndetse n’igihe bavuye mu bwiherero.

Kandagira ukarabe ariko ni imwe muri gahunda ubu zitakitabwaho Dr Nyampazi avuga ko gukoresha amazi n’isabune aricyo cy’ingenzi ati:”Kandagira ukarabe ni kimwe mu bikorwa byafasha isuku ariko siyo y’ingenzzi cyane icy’ingenzi n’ugukoresha amazi n’isabune ibyo ubikoresheje uko wabikoresha kose ariko amazi n’isabune nibyo umuntu akwiye kuzirikana cyane ariko na kandagira ukarabe ni imgenzi.”

Iyi gahunda igamije ahanini gukangurira abitabiriye iyi nama guhuza abaturage bakaganira ku kibazo cy’isuku bakarebera hamwe ikibazo cy’isuku gihari bagera iwabo mu ngo bakabihindura bakanabitoza abana n’abandi babana mu miryango.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo