Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Huye: Unity Club yahaye amacumbi abantu 100 bagizwe incike na Jenoside

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Huye: Unity Club yahaye amacumbi abantu 100 bagizwe incike na Jenoside

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame ni we mushyitsi mukuru watashe ku mugaragaro amacumbi yahawe abantu 100 bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abashimira ubwitange bwabo no kwihangana.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2017, abakecuru n’abasaza bagera ku 100 bagizwe incike na Jenoside bo mu Karere ka Huye bari bamaze imyaka myinshi batagira aho bikinga bahawe amacumbi yo kubamo.

Aya macumbi yiswe “Impinganzima” yatanzwe n’umuryango wa Unity Club agizwe n’ibyumba 50 byuzuye bitwaye miliyoni 406 n’ibihumbi 535 na 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Izi nzu zifite ibyangombwa byose bifasha aba bageze mu za bukuru gusaza neza kuko zifite ubwiherero, ubwogero, ibyumba bitandukanye, ibigega by’amazi, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi bitandukanye bikenerwa mu rugo.

Nibamara kugezwa muri aya macumbi, FARG izabafasha mu bindi birimo kubashakira ibibatunga, imyambaro, umuzamu ndetse n’umukozi ushinzwe gukurikirana imibereho yabo ya buri munsi kandi Unity Club izanabaha inka zizajya zibakamirwa.

Ubwo yari amaze gutaha ku mugaragaro aya mazu, Madamu Jeannette Kagame yashimiye aba basaza n’abakecuru kuba barihanganiye ubuzima bamazemo imyaka itari mike avuga ko u Rwanda rwabakuyeho isomo ryo kwibohora.

Yababwiye ko u Rwanda ruzakomeza kubabera umuryango kandi ahamya ko ejo hazaza hazakomeza kuba heza.

Ati: "Twibuka dufite icyizere kandi turi n’abahamya ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza, mwabaye intwari, mwihanganira ububabare. Gukomera kwanyu, kwaduhaye imbaraga zo Kwibohora, u Rwanda ni umuryango w’abarokotse Jenoside,ni umuryango wa buri Munyarwanda."

Yashimiye abafatanyabikorwa bafashije Unity Club kugera kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa. Ati: "Uyu muco w’ubufatanye tuwukomeze,tuwutoze abakiri bato,bizabafashe gukurana indanga gaciro na kirazira."

Mu kanyamuneza kenshi, abubakiwe aya mazu batangaje ko banejejwe n’uko Leta y’u Rwanda ibakuye mu buzima bubi bakaba bagiye gusazira heza kandi bitaweho.

Mu kubaka aya macumbi yahawe abagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi, Unity Club yakoranye by’umwihariko na Banki Nyarwanda itsura amajyambere (BRD), Banki ya Kigali (BK), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ndetse na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza