Humvikanye umutingito mu Rwanda, Uganda na Tanzania

9

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Nzeli 2016, humvikanye umutingito mu bice bitandukanye by’igihugu, ukaba wari uri ku gipimo cya 5,7 aho wanyuze mu Rwanda, Tanzaniya na Uganda.

Uyu mutingito wabaye ahagana saa 14:27:28 ukaba wamaze igihe kitageze ku munota.Waturutse hafi y’Ikiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania nk’uko byemejwe n’urubuga rutangaza ibijyanye n’imitingito earthquake.usgs.gov.

Umutingito wo ku gipimo cya 5.8 niwo uheruka kuba mu Rwanda wabaye mu ijoro rya tariki 6 rishyira 7 Kanama 2015 ukumvikana mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda.

Nk’uko byagaragajwe n’impuguke mu bijyanye n’ibirunga, uyu mutingito waturutse mu Kiyaga cya Kivu mu gice cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Wagize ingaruka ku birunga bya Nyamuragira na Nyiragongo ariko zidakanganye ku buryo watuma ibirunga biruka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Andika Igitekerezo Hano jewe uko ndabibona imana yarije kudutora isanga abantu ntibiteguye Barya Bapfuye Nibo Babaye Ibitambo

  2. ese ko akenshi bivugwa ko umutingito uterwa niruka ryibirunga byaba ariyompamvu yabiteye mudusobanurire

Tanga Igitekerezo