Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Hatangijwe amahugurwa y’abanyamakuru y’uko bakora inkuru zirimo imibare yumvikana

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Hatangijwe amahugurwa y’abanyamakuru y’uko bakora inkuru zirimo imibare yumvikana

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye

Ubuzima ku isi ahanini bwose bushingiye ku mibare, haba mu buryo bugaragara cyangwa butagarara. Kubw’ibyo Biragoye ko umunyamakuru akora inkuru ikarangira ntaho avuze ibijyanye n’ibarurishamibare.Ashobora kuyikoresha avuga ku mafaranga , ku mpuzandengo, ijanisha n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi kibifashijwemo n’Ishami rya Loni ryita ku iterambere (UNDP) ndetse nInama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) bateguye amahugurwa y’icyumweru ku banyamakuru bakora inkuru zirimo ibarurishamibare, mu rwego rwo kubafasha gutangaza imibare yumvikana kandi ifasha ababakurikira.

Atangiza ayo mahugurwa, Peacemaker Mbungiramahigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC yavuze ko bizeye ko ayo mahugurwa azafasha abanyamakuru kurushaho gukora inkuru zirimo ibarurishamibare ryumvikana.

Ati “Iterambere ryose abanyarwanda tugeraho kugirango ubashe kurisobanukirwa neza nuko bishingira ku mibare, aho umuntu avuye n’aho agana mu iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.Aya mahugurwa azafasha abanyamakuru gusesengura imibare no gusesengura ibipimo bitangazwa kenshi mu bushakashatsi buba bwakozwe.”

Mbungiramihigo yavuze ko ubusanzwe ari gake mu nkuru zitangazwa hagaragaramo ibijyanye n’ibarurishamibare, mu gihe ariryo rishingirwaho ku nkingi zose zigaragaza iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Hashingiwe ku buhamya butandukanye abanyarwanda baba batanze ku buzima bwabo, hanashingiwe kuri gahunda Leta itegura, usanga kenshi imibare itagaragara kandi ari cyo cyerekezo kigaragaza aho umuntu avuye n’aho agana.Turifuza rero ko bigira ireme bigafasha n’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko icyateraga abanyamakuru kudatangaza inkuru zirimo imibare cyane ari ubumenyi buke, ngo kuko ubwo umuntu aba yaravanye mu ishuri buba budahagije gusa kugira ngo anoze akazi neza.

Abanyamakuru nabo bavuga ko hari ubumenyi batari bafite ku bijyanye n’ibarurishamibare, bakavuga ko ayo mahugurwa aziye igihe.

Munyaneza Theogene umwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa yagize ati “Si ubumenyi buke kubera ko tutazi iyo mibare, ahubwo ni ubumenyi buke kubera gutekerereza abandi.Ukavuga ngo nimuha imibare myinshi mu nkuru ntari bubijyemo cyane…mbona rero amahugurwa dukeneye, ari atwigisha ngo mu nkuru tugiye gutangaza imibare urayishyiramo ute kugira ngo bize korohera umiturage.”

Amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri, by’umwihariko guhera kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Kabiri tariki 6Ukuboza 2016 abanyamakuru bazaba bari mu Ntara zitandukanye, batara kandi bakora inkuru zirimo ibarurishamibare.

Nyirimanzi Jean Claude, umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi ahugura abanyamakuru

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza