Hashyizweho ingamba nshya zo kwishyuza Mituweli no guhangana n’abayikenuzaga

Bahame Hassan umuyobozi ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza muri MINALOC

Nyuma yo kubona ko hari abantu batarumva neza akamaro ko gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) ndetse n’abagishaka kunyereza imisanzu y’abanyamuryango, ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) k’ubufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), bashyizeho uburyo buzakemura ibi bibazo hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura n’abakarangambaga ba mituweri batowe n’abaturage mu gukora ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Mu minsi ishize hagiye hakoreshwa uburyo butanogeye abaturage mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza aho wasangaga abaturage bashyirwaho ingufu za Leta mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ugasanga abaturage batabyishimira.

Mu kiganiro abayobozi muri MINALOC na RSSB bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Kamena 2016, batangaje ko muri uyu mwaka hazifashishwa abakangurambaga ba mituweli batowe, abanyamadini, ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze mu gukangurira abaturage gutanga mituweli urugo ku rundi.

Ibi ngo bizafasha kumvisha abanyarwanda batarumva neza akamaro k’ubwisungane mu kwivuza maze na bo babashe kwitabira gutanga umusanzu nkuko Bahame Hassan ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza muri MINALOC yabitangaje.

Bahame yagize ati: "Mu mwaka wa mituweli wa 2015/2016, mituweli yitabiriwe ku kigero cya 81.6%, ibi bisobanura ko abanyarwanda bose bataritabira gutanga mituweli. Muri uyu mwaka dutangiye tuzifashisha uburyo bwo kubigisha kuko imyaka ishize twageraga aho tugasunika ariko ubu tuzagenda urugo ku rundi dukoresheje abajyanama batorewe gukangurira abaturage gutanga mituweli"

Yakomeje agira ati: "Abanyamadini na bo bazadufasha gukangurira abayoboke babo gutanga mituweli bafatanya n’abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze zibinyujije mu manama n’Inteko rusange z’abaturage"

Ku bijyanye no gukusanya imisanzu, ngo nta mafaranga azongera kujya yishyurwa umuntu cyangwa ikimina runaka, ahubwo ngo umunyamuryango azajya yijyanira amafaranga ye kuri konti ya RSSB iri mu mirenge SACCO cyangwa ayishyure akoresheje telefone ngendanwa mu rwego rwo kurwanya inyerezwa ry’imisanzu ya Mituweli ryagiye riteza ibihombo.

Ibi Bahame yabivuze agira ati: "Kunyereza imisanzu ya Mituweli byabayeho koko kandi abayariye barayaryojwe abandi baracyakurikiranwa, ariko kuri ubu twafashe ingamba ko umuturage azajya ayijyanira muri SACCO cyangwa akoresheje telefone ye kugira ngo tubashe gukumira inyerezwa ry’imisanzu."

Ibi kandi byanagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe mituweli mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize Ntigurirwa Deogratius, ndetse anakangurira abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka mu myumvire ku bijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza.


Ntivuguruzwa Deogratius umuyobozi wa Mituweri muri RSSB

Bahame yongeye kwibutsa abaturage batanyuzwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe biherutse gutangazwa ko bemerewe kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo mu gihe batanyuzwe na byo.

Dr.Hakiba Solange ushinzwe inyungu z’abanyamuryango ba mituweli yibukije abanyamuryango ko nta muntu ukwiye kwimwa serivise iyo ari yo yose yemererwa umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza kuko ari uburenganzira bwe.


Dr.Solange Hakiba ushinzwe inyungu z’abanyamuryango ba Mituweri

Mu mwaka wa mituweli ushize, uturere twaje imbere mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza harimo Kicukiro yabutanze ku kigero cya 95,1%, ikurikirwa na Kamonyi iri kuri 93,7%, Gasabo (92,4%) Gakenke (91.9%) na Gicumbi (91.4%).

Mu turere 30 tugize u Rwanda, utuza ku myanya 5 ya Nyuma harimo:

26.Nyamagabe (72.2%),
27.Ruhango (71.4),
28.Nyaruguru (70.9%)
29. Nyanza (69.6%)
30.Rubavu (69.5%)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo