Hari gukorwa inyigo izagaragaza amikoro n’ibyifuzo by’abakodesha mu mujyi wa Kigali

Amwe mu macumbi aciriritse amaze kubakwa mu mujyi wa Kigali/Photo Credit.COHAKI

Muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) hari gukorwa inyigo izagaragaza amikoro n’ibyifuzo by’abantu bakodesha inzu zo kubamo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kumenya urwego rw’amacumbi azubakwa akaza adahenze abayifuza.

Guhera mu mwaka wa 2015, Leta yatangiye imishinga yu gukurura abashoramari bifuza kubaka amacumbi aciriritse, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abantu bakeneye amacumbi meza kandi aciriritse.

Hari ibigo n’abashoramari batangiye kubaka ayo macumbi, icyakora hari abavuga ko ibiciro byayo bigihanitse ugeraranyije n’ubushoboz bwa benshi bayakeneye.

Ibiciro by’amacumbi ari kubakwa, amenshi ari hagati ya miliyoni 17 z’amanyarwanda na miliyoni 150 z’amanyarwanda.

Kuva 2012 nibura Umujyi wa Kigali ukeneye amacumbi 344,068 ku bantu basaga miliyoni bawutuye. 60 % by’abashaka ayo macumbi ni abafite ubushobozi buciriritse.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) cyatangaje ko hari inyigo iri gukorwa ku mikodeshereze y’amacumbi.

Eric Serubibi, Ushinzwe ishami ry’ ibijyanye n’imyubakire muri RHA, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cya PaxPress kuri iki cyumweru yagize ati: “Hari inyigo iriho ku rwego rwa Minisiteri y’ibikorwa remezo, iri kureba uko bihagaze ubu. Akenshi umushoramari ashora imari avuga ati ‘njyewe ndubaka ariko mungurire’, kubona wa wundi uvuga ngo ndubaka hagemo abakodesha, nyine nawe urumva ko…Hariho rero inyigo iri gukorwa na MININFRA ku mikodeshereze, iri kureba ibi byiciro byose.”

Yakomeje agira ati: “Dutegereje ibizava muri iyo nyigo, bizaduha ishusho ngari y’uko ikibazo giteye. Ese wa wundi uhembwa aya ngaya ashobora gucumbika ahameze gute? Ibyo rero bizanatanga n’icyerecyezo kindi kugirango iki kibazo kijyanye n’abafite ubushobozi buringaniye babone aho baba.”

Amacumbi yubakwa, iyo usesenguye usanga adasubiza ibyifuzo by’ab’amikoro make, ari na bo bagorwa no gucumbika mu mujyi wa Kigali.

Serubibi avuga ko abashoramari bayishora aho bazunguka vuba, gusa ngo nuko aribwo bigitangira, bizagenda bikosoka.

Ati “Amazu kugeza ubu yubakwa n’abashoramari, kandi umushoramari yerekeza ishoramari rye aho abona inyungu z’ako kanya, ariko si ukuvuga ko bihagarariye aha ngaha, nibwo gahunda igitangira kandi iracyakomeza.”

Uretse amacumbi yubakwa ku bufatanye na Leta, abafite amacumbi yabo bigengaho bashyiraho ibiciro uko bishakiye.

Uwimana Leopold, Umukozi ushinzwe imyubakire muri RHA yavuze ko iyo nyigo nimara gukorwa, hazashyirwaho gahunda zo gukodesha n’uburyo bikwiye gukorwamo.

Ati “Mu rwego rwo gukodesha usanga nta mategeko ahamye ariko iyo nyigo iri gukorwa icyo igamije ni ugushyiraho gahunda zo gukodesha, hagashyirwaho n’amategeko abigenga.Ndumva nibirangira ntabwo umuntu bitewe n’uko aramutse azajya avuga ngo urishyurwa aya ngaya.”

Kugeza ubu mu Rwanda abantu baba mu mijyi ni miliyoni 1.7 Biteganyijwe ko bazaba bageze kuri miliyoni 4.4 muri 2022.

Mu mwaka wa 2020, mu gihugu hose hazaba hakenewe amacumbi 560,000 .Bisaba ko nibura buri mwaka uhereye muri 2015 hakwiye kujya hubakwa amacumbi 93,400 .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo