Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Hamuritswe ubushakashatsi buhatse ibisubizo ku bavaga mu ntara baza gushaka akazi i Kigali

Yanditswe

kuya

Hamuritswe ubushakashatsi buhatse ibisubizo ku bavaga mu ntara baza gushaka akazi i Kigali

Minisitiri James Musoni

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05 Nzeli,2016, ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku bikenewe mu igenamigambi rirambye ryo guteza imbere imijyi yunganira umurwa mukuru wa Kigali(Secondary cities).

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa RGB n’ikigo cyo muri Singapore kitwa Future Moves Group binyuze mu mushinga ugamije kwimakaza iterambere rishingiye ku miyoborere myiza, bugamije kurushaho kugaragaza ibikorwa na serivise z’ingenzi zikenewe mu guteza imbere imijyi yunganira Kigali mu rwego rwo kurushaho kuzamura indi mijyi.

Prof Anastaze Shyaka uyobora RGB avuga ko ibi byose bikorwa mu buryo bwo kwimakaza ubuyobozi bwiza, kuko ubuyobozi bwiza ari nk’amaraso meza mu mubiri, kuko iyo abaye mabi n’umubiri udashobora kuba muzima.

‘’Muri iyi raporo turavuga iterambere riciye mu buyobozi bwiza…mu buryo bwa politiki iyo uvuze ubuyobozi bwiza ni nk’amaraso mu mubiri, iyo rero amaraso ari meza n’umubiri uba ari mwiza. Ushobora guhura n’utundi tubazo ariko uko byagenda kose umuvuduko w’amaraso uba ari usanzwe.”

James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo avuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi itandatu yo mu ntara buhatse igisubizo ku mubare munini w’abantu bavaga mu byaro baje gushaka akazi mu mijyi, kuko uramutse abantu ubegereje inganda n’ibindi bikorwa remezo nkenerwa babasha kubona akazi gutyo ntibabe bagitaye umwanya wabo baza gushaka akazi I Kigali.

Ati “Gutoranya imijyi byaterwaga n’amahirwe y’ishoramari ahari, n’iterambere rihari[…]kuko kino n’igihugu kimwe Abanyarwanda turi hamwe, dufite Kigali imwe n’ u Rwanda rumwe[…]ibi byose iyo bihari bituma n’ishoramari rihaza. Ikindi rero nuko muri iyo mijyi hose hapimwe, tugiye kubaka inganda muri yo, muzi ko inganda aricyo gice kinini gitanga akazi noneho abantu boye kwiruka bavayo ngo baje i Kigali gushaka akazi ahubwo habe hari uburyo babona akazi, habe hari uburyo n’ibikorwa remezo bihagije bituma umuntu yakwifuza guturayo aho kuza i Kigali.’’

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi ya Huye, Muhanga, Rusizi, Musanze, Rubavu, na Nyagatare bugamije by’umwihariko guhindura imyumvire gakondo, himakazwa uburyo bwo guhanga udushya mu miyoborere.

Devadas Krishnadas, Umuyobozi Mukuru wa Future Moves

KARANGWA Janvier

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza