Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Hagiye gusanwa no kubakwa ibiraro bisaga 30 hirya no hino mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Editor
Hagiye gusanwa no kubakwa ibiraro bisaga 30 hirya no hino mu Rwanda

Ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubwubatsi rifatanyije n’Inkeragutabara bagiye gusana no kubaka ibiraro bishya bisimbura ibishaje bigera kuri 33 biri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ingorane ibyo biraro bishobora guteza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangaje ko hari ibiraro 33 bishaje cyane bigomba kubakwa bushyashya cyangwa bikavugururwa nkuko byemezwa n’Umuyobozi ushinzwe iterambere no gusana ibikorwa remezo by’ubwikorezi muri RTDA, Leonard Twagirimana.

Twagirimana yavuze ko igenzura riheruka ryerekanye ko ibiraro 33 bigaragara ko bishaje bikaba bigomba kuvugururwa cyangwa kubakwa bushyashya. Yavuze kandi ko muri iyo mirimo hazifashishwa amafaranga azaturuka mu kigega cyashyiriweho gusana imihanda, Road Maintenance Fund (RMF).

Iyo mirimo izakorwa n’Ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubwubatsi (Rwanda Defence Forces Engineering Brigade) ndetse n’Inkeragutabara (Reserve Force)

Nubwo hataramenyekana amafaranga azagenda kuri iyi mirimo yo gusana no kubaka ibiraro byose, Twagirimana yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko hari icyizere ko RMF izayabona.

Kugeza ubu bimwe mu biraro byatangiye kubakwa ibindi bizatangira kubakwa mu mezi make ari imbere. Mu byatangiye kubakwa n’ishami ry’ingabo rishinzwe ubwubatsi harimo ikiraro cya Nyarutovu kiri mu karere ka Gakenke kizarangira kubakwa mu mezi ane gitwaye miliyoni 94Frw.

Muri Gakenke kandi hazubakwa ibindi biraro bitandukanye birimo ibyo ku muhanda w’ibilometero 33 uhuza Gicuba na Janja, bikazubakwa n’Inkeragutabara kuri miliyari 1.9 Frw.

Ibi biraro biteganywa kubakwa mu rwego rwo koroshya imigenderanire n’ubuhahirane mu batura Rwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza