Gicumbi: Yambuwe Inka n’Umurenge umushinja kuyigura muri Uganda

1

Umuturage wo mu kagari ka Mulindi, Umurenge wa Kaniga, avuga ko yambuwe inka n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga bumushinja kuba yarayiguze mu gihugu cya Uganda kandi ngo bumubeshyera.

Umuturage witwa Harerimana John wo mu murenge wa Kaniga amaze igihe asiragira mu buyobozi nyuma yo kwamburwa inka n’ubuyobozi bw’ibanze, ngo bumushinja kuba iyi nka yaba yarayiguze mu gihugu cy’abaturanyi cyaUganda, aho kugeza ubu ngo atazi irengero ryayo.

Nkuko abivuga, Harerimana ngo yahawe inka muri gahunda ya Girinka, irabyara maze ngo aritura ikomeza kumubyarira ariko nyuma ngo iza kugurishwa byemejwe na komite y’ubudehe bitewe n’uko ngo yari itangiye kugabanya umusaruro yamuhaga. Gusa ngo muri Werurwe uyu mwaka yaje kuguramo indi nka, ariko ubuyobozi buza kuyitwara bumushinja kuba yarayiguze mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati: “Yari muri gahunda ya Girinka ariko nari nararangije kuzitura n’uwo nazituriye nawe yarazituriye abandi, nari nyimaranye igihe kinini, iyo yabyaye ubwa mbere narayizituye, iyo yabyaye ubwa kabiri ndayigurisha nguramo umurima. Iyo yabyaye ubwa gatatu ndayigurisha nkoresha isambu yanjye indinganire ihwanye na hegitari.”

Uyu muturage akomeza avuga ko yaje kugurisha nyina wazo binyuze mu mategeko aguramo indi nka ya kijyambere ari yo ubuyobozi bwaje gutwara bumushinja kuba yarayiguze muri Uganda n’ubwo we atemera ko ari ho yayiguze.

Yakomeje agira ati:” Iyo nka ya Girinka nayihawe muri 2006, ni yo yabyaraga izo ngizo zose, noneho iza kugabanya umukamo, mbibwira komite y’ubudehe, nuko baranyemerera bampa n’agapapuro, n’agapapuro ndagafite, baraje barayitwara, bayitwaye bavuga ko impamvu ngo bayijyanye ngo nayiguze mu bugande, kuko iyo uguze inka mu bugande utanga amafaranga ibihumbi makumyabiri bigahabwa ba mudugudu. Narayabimye kuko nayiguze na mwene data, nuko baraza barayitwara.”

Bangirana Jean Marie Vianney, umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kaniga, avuga ko impamvu uyu muturage atanga zo kuba yarambuwe inka nta kuri kurimo, ko ahubwo bayimwambuye kubera ko yayifataga nabi kuko ngo nta kiraro yari yarayubakiye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma yo kuyamburwa yubatse ikiraro bityo ngo bitarenze uku kwezi kwa karindwi bakaba bazamushumbusha iyo bamunyaze.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’umurenge bwagiyeyo buza gusanga hari inka ariko nta kiraro ifite, nta hantu ho kuba ifite, yari ahantu hagati y’inzu n’umukingo, icyo gihe rero komite y’ubudehe yari yagiyeyo n’ubuyobozi, baza gufata icyemezo cyo kuyikurayo bayiha undi muturage. Nyuma yuko bigenze gutyo yaje kubaka ikiraro, turateganya gahunda yo kwiturana mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi, na we ni ho ari, twafashe umwanzuro ko nawe tuzamuha inka akayijyana muri icyo kiraro nyuma yaje kubaka.”

NDARISABAMUNGU Paul Clement

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo