Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Gicumbi: Umukecuru wararaga yitwikiriye shitingi arabyinira ku rukoma

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Gicumbi: Umukecuru wararaga yitwikiriye shitingi arabyinira ku rukoma

Umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukamabano Therese, wahoze utuye mu nzu yangiritse iherereye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, arashima ubuyobozi n’abaturage b’uyu mudugudu bamwubakiye inzu none ngo akaba agiye guca ukubiri na shitingi yitwikiraga mu gihe imvura yabaga yaguye aryamye.

Iyi nzu nshya yubakiwe uyu mukecuru kuri ubu iherereye mu mudugudu bihana imbibi wa Gatare yombi yo mu murenge wa Byumba.

Uyu mukecuru avuga ko yahuraga n’akaga gakomeye cyane mu gihe cy’imvura kuko ngo inzu yabagamo yavaga cyane kuburyo mu nzu ngo hasaga nko hanze.

Mukamabano avuga ko bitewe n’uko iyo nzu ngo yavaga cyane, ngo yari yarashatse shitingi yifashishaga atwikira uburiri mu gihe imvura yabaga iguye ataryamye, naho ngo mu gihe imvura yamusanga mu buriri, ngo yararaga yitwikiriye iyo shitingi hanyuma amazi yamara kuba menshi akayamena.

Yagize ati:”Iriya nzu nayibagamo, nari narayakiriye uko imeze, nari mfite agashitingi ni ko kari kuvureri (couvre rit) yanjye, narasasaga namara gusasa nkashyiraho ka gashitingi kugira ngo imvura itaza kugwa ikanyagira ibyo ndyamaho bindi nabibikaga munsi y’igitanda, kugira ngo ntaza kuza nkasanga byapfuye.”

Yakomeje agira ati: “iyo imvura yagwaga nijoro ndyamye, nafataga ka gashitingi nkagashyira hejuru yanjye nkakiyoronsa, nyine kakambera ikiringiti, amazi yamaraga kuba menshi nkayamanurira imbere y’igitanda.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Gacurabwenge, Sande Emmanuel, avuga ko imibereho mibi ishingiye ku kuba uyu mukecuru Mukamabano Therese yaranyagirwaga kandi asembereye, ari byo byatumye abaturage b’uyu mudugudu bafata gahunda yo kumwubakira aho yari afite akabanza mu mudugudu wa Gatare uhana imbibi n’umudugudu wa Gacurabwenge.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gatare uyu mukecuru yatujwemo, Bizimungu Anastase, avuga ko na bo batazigera batererana uyu mukecuru Mukamabano Therese kandi ko bazakomeza kubungabunga inzu yubakiwe, bamufasha kuyisana mu gihe hari aho yangiritse.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwasabye ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatare n’abaturage bawutuye, gucumbukurira aho umudugudu wa Gacurabwenge wari ugejeje mu gufasha uyu mukecuru, ndetse bunabasaba kumucungira umutekano nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’umurenge wa Byumba ushinzwe iranga mimerere, BimiraAugustin wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge uri muri konji.

Yagize ati:”Ahasigaye ni ah’umudugudu wa Gatare, hakeneye umutekano w’uyu mukecuru mukamenya uko yaraye, mukamenya uko yiriwe, murebe uko amerewe, murebe uko yishimye kandi nk’ubuyobozi icyo dusabwa ni ugukomeza gukurikirana, turebe uko uyu mukecuru abayeho turebe n’abandi bakeneye gufashwa kugira ngo na bo tubagirire neza.”

Iyi nzu yubakiwe uyu mukecuru ikaba yaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani na bitandatu na Magana atatu na mirongo irindwi n’atanu (1,086 ,375 Frw).

Mu bikorwa bisigaye gushyirwa kuri ityi nzu, harimo kuyishyiramo umuriro n’amazi kugira ngo ibe yuzuye neza.


Inzu nshya yubakiwe mukecuru Mukamabano

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • christopher Yanditse:

    ewana mwagize neza bavandimwe kwita Ku mfubyi na bapfakazi

  • Habyarimana Yanditse:

    Birashimishije kubwicyo gikorwa cyakozwe numudugudu was Gacurabwenge nabo gushimirwa kandi nabandi barebe urugero rwa bagenzi babo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza