Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Gicumbi: Indangamuntu na Televiziyo bya Gitifu bimaze amezi 8 byaragwatiriwe n’umuturage

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Gicumbi: Indangamuntu na Televiziyo bya Gitifu bimaze amezi 8 byaragwatiriwe  n’umuturage

Ibiro by’akagari ka Nyamiyaga, uyu muyobozi ayobora

Hashize amezi agera ku munani umuturage witwa Karinda wo mu kagari ka Muhondo, mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Gicumbi abitse indangamuntu na televiziyo by’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamiyaga muri uyu murenge wa Kageyo witwa Kayiranga Athanase kubera umwenda w’amafaranga amubereyemo.

Umusaza Karinda avuga ko yagurije umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamiyaga amafaranga 90,000 bitewe n’uko ngo umugabo witwa Ngarambe yari amumereye nabi amwishyuza.

Ibi ngo byabaye tariki ya 4/11/2015, aho uyu muyobozi ngo yahaye Karinda ingwate y’indangamuntu bumvikana ko agomba kumwishyura amafaranga ye bitarenze tariki ya 30/11/2015. Ngo mu mezi yakurikiyeho, bagendaga bavugurura amasezerano bitewe nuko uyu muyobozi yabaga atishyuye uyu musaza nk’uko inyandiko bagiye bandikirana Makuruki.rw ifitiye kopi zibigaragaza.

Byaje kugera tariki ya 1/4/2016 uyu musaza atari yishyurwa, maze bituma bongera kugirana andi masezerano nayo dufitiye kopi, aho uyu muyobozi yiyemereraga ko bitarenze tariki ya 25/4/2016 azaba yamwishyuye kandi akongeraho amafaranga 15000 y’amande y’ubukererwe.

Si ibyo gusa kuko uyu mu gitifu yanahaye uyu musaza Televiziyo ye ya Sharp 14,bumvikana ko iyo tariki nigera ataramwishyura azayigumana kandi akazamwishyura n’amafaranga ye.

Nubwo bagiranye amasezerano agera kuri atanu yanditse mu mukono wa Gitifu, kugeza ubu umuturage ntabwo yari yishyurwa amafaranga ye.

Umusaza Karinda avuga ko uyu muyobozi yamuhemukiye mu gihe we ngo yanze ko asebera mu baturage ayobora, none ngo we bikaba bitumye umuryango wicwa n’inzara.

Yagize ati:”Abana banjye bishwe n’inzara kubera kumwizera, murwanaho nk’umuyobozi kandi sinashakaga ko aseba ariko njywe aransebeje mu bana banjye inzara irabishe.”

Uyu musaza Karinda ngo yitabaje ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo, busaba uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamiyaga kumwishyura, ariko ngo bwo bukaba bwatekerezaga ko uyu muyobozi yaba yarishyuye.

Irankijije Nduwayo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo yagize ati:”Nibyo hari umugabo witwa Karinda yatugejejeho ikibazo cye, yatubwiye ko yagurije umuyobozi w’akagali ka Nyamiyaga amafaranga, kugeza uyu munsi akaba atarayamwishyura, njye nahamagaye umuyobozi w’akagali ka Nyamiyaga musaba mu by’ukuri kumwishyura, kuri uyu munsi nari nzi ko yarangije kumwishyura ariko ubwo ataramwishyura turongera tumuhamagaze, tumusabe yishyure umuturage.”

Uyu muyobozi agira inama abayobozi bose kujya barangwa n’ubunyangamugayo ndetse barushaho kuba intangarugero mu byiza birinda kwikubira iby’abo bayobora.

Gitifu Kayiranga Athanase ushinjwa ubwambuzi, avuga ko bitarenze tariki ya 10 uku kwezi kwa karindwi azaba yamaze kwishyura uyu muturage.

Yagize ati:” Uwo musaza yari inshuti yanjye tukajya duhana amafaranga, nuko rero habaho igihe cyo gutinda kumwishyura ariko n’ubundi byari biri muri procedures yo kumwishyura, numvaga bitarenze taliki ya 10 z’uku kwezi nzaba namwishyuye”.

Uretse uyu musaza wambuwe na Gitifu Kayiranga, binavugwa ko uyu muyobozi abereyemo undi mugabo witwa Rudakubana amafaranga 430,000Frw y’ubukode bw’inzu ye yabayemo.

Kuri iri deni, gitifu Kayiranga avuga ko yemera ko aya mafaranga ayamurimo ariko ko byatewe n’amasezerano bari bafitanye yahindutse, kuko ngo bari basezeranye kuzayigura aza kuyigurisha abandi, bumvikana ko ngo agomba kuzamwishyura amafaranga ahwanye n’igihe yari amaze muri iyo nzu.

Uyu muyobozi kandi ngo yaba arimo umwenda umuturage witwa Louise wamusabye kumwishyuriza ibyo abajura bari bamwibye, maze ngo amafaranga bamwishyuye ayakoma umufuka.


Amasezerano Karinda na Gitifu agaragaza ko amugurije amafaranga ibihumbi 90

IBITEKEREZO

  • nyandwi Yanditse:

    Abayobozi nkaba ntibakwiye kuba abayobozi

  • theopiste Yanditse:

    uyu si umuyobozi, nibabandi bavangira gahunda HE avunika ategura. ubuse hari uwo yarenganura? hari ijambo agifite imbere yabo ayobora? ahaaaa ndumiwe pe.

  • Rukundo Yanditse:

    uwo muyobozi agomba guhanwa kuk yahemuki umusaza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza