Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Gicumbi: Croix-Rouge yatanze inka 29 ku miryango y’abatishoboye

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Gicumbi: Croix-Rouge yatanze inka 29 ku miryango y’abatishoboye

Kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017 ubwo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge wizihizaga umunsi mukuru w’uyu muryango, watanze inka ku miryango itishoboye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bahawe inka bashimiye cyane uyu muryango ku bufasha usanzwe ubaha bavuga ko inka bahawe zigiye kubafasha mu kwivana mu bukene ndetse no kurya neza kuko babonye amata.

Ruhanga Leonidas Ni umwe mubahawe inka aganira na makuruki.rw yagize ati: “mbere nari umutindi nirirwa nsha inshuro ariko aho Croix-Rouge impereye iyi nka nyitaho nkayahirira ikampa ifumbire ubu mpinze utuboga ku rugo mbese nawe urabona ko nsa neza.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuzima bwabo butangiye kuba bwiza babukesheje inka bahawe kuko umusaruro umaze kwikuba inshuro nyinshi kubera ifumbire y’amase.

Benihirwe Charlotte ni umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ubufatanye bw’akarere na croix-Rouge bugeze ku kigero gishimishije anashimira imbaraga uyu muryango ushyira mu bikorwa bitandukanye ukorera muri Gicumbi.

Benihirwe yagize ati: “twaje kwifatanya na Croix-Rouge mu munsi mukuru wayo ariko kandi tubashimira ibikorwa bagenda bakorera muri aka karere by’umwihariko imibereho myiza aho bafasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Uwimanzi Aimable ni umuyobozi wa croix rouge mu karere ka Gicumbi yavuzeko nawe yishimira ubufatanye n’akarere ariko anashimira abaturage ba Gicumbi ku bwitabire bwabo mu kuba abanyamuryango ndetse n’abakorerabushake ba Croix-Rouge.

Uwimanzi yagize ati: “ Turashimira abaturage ba Gicumbi kuko bemeye gufatanya natwe muri gahunda zacu zihoraho cyane cyane igihe cy’ubutabazi aho bitabira gutanga amaraso.”

Uwimanzi yakomeje avuga ko bafite abakorerabushake 950 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gicumbi ndetse ikaba ifite komite mu mirenge 19 muri 21 igize akarere ka Gicumbi.

Croix-Rouge imaze gutanga inka 160 mu karere ka Gicumbi zikaba zimaze kuvukwaho izindi 149 nazo zagiye zihabwa imiryango itishoboye. Uyu muryango ukaba ugenda utanga amatungo magufi ndetse no kubakira abatishoboye.


Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Patrick Ruhinda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza