Gicumbi: Yutswe inabi bikomeye na Gitifu amuziza gutanga amakuru

Nyuma y’aho umuturage wo mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi atanze amakuru yuko badafite amazi meza mu mudugudu wabo wa Gihira,yarembujwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, amubwira nabi amuziza gutanga amakuru mu itangazamakuru atabanje kubimenyesha ubuyobozi none kuri ubu akaba ahangayikishijwe n’’umutekano we.

Abaturage bo mu mudugudu wa Gihira baherutse gutabaza itangazamakururu ngo
ribabarize igituma bamaze amezi arenga atatu imigezi bavomagaho ifunzwe bakagorwa no kubona amazi meza.

Ibi ni byo byatumye umwe muri abo baturage witwa Hakizimana Jean Marie Vianney yitabaza Makuruki.rw ngo ibakorere ubuvugizi kuri icyo kibazo.

Icyo gihe yagaragaje ikibazo agira atii: Mu mugudugudu wa Gihira, umuyoboro warahanyuze ariko nta mazi dufite, umudugudu wa Gihira wose nta amazi dufite kandi haraciye impombo, noneho n’imigezi yacu twari dufite yafunzwe na rwiyemezamirimo watsindiye isoko mu karere, kugeza iyi saha twe nta mazi dufite n’imiyoboro yatunyuriye mu masambu ariko ntibagize n’amavomo baduha. Iki ni ikibazo rwose twebwe dufite nta muturage ushobora kubona amazi atagiye kuvoma muri wa mugezi gakondo”.

Uyu muturage akimara kuvugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo, ngo yahise arembuzwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa mutete Kamu Frank, atangira kumuhata ibibazo mu mvugo ikarishye amubwira ko atagombaga kuvugana n’itangazamakuru atabanje kuvugana n’ubuyobozi.

Yagize ati:” Ni gute watinyuka gutanga amakuru mu itangazamakuru utabanje kubimenyesha ubuyobozi bukwegereye? Ko duturanye wigeze ubimbwira? none se buriya wari uri kurega?

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete ndetse asa n’umutera ubwoba, uyu muturage ngo yagaragaje ko ibyo yakorewe atabyishimiye.

Yagize ati:” Njye mbyakiriye nabi, nonese biranshimishije kugira ngo ntange amakuru agaragara nibarangiza bambwire nabi, banyuke inabi, kunyuka inabi ngo ntanze amakuru nyabwira abanyamakuru ngo nshingiye kuki? ngo iyo mbanza ngo
nkabanyuraho . Nk’ubu nabibwiye umukuru w’umudugudu, gitifu w’akagari ibibazo barabizi ko nta mazi tugira aravuga ngo kuki ntamunyuzeho nanamubajije ngo ko
wabaye affaire sosiyare ukaza kuza kuba gitifu w’umurenge, ibyo bibazo nta bwo
wari ubizi ko tubifite tunaturanye? ngo oya ngo wagombaga kubanza kunyuraho”.

Uyu muturage nyuma yo kugirana ikibazo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete azizwa gutanga amakuru, aravuga ko atewe impungenge n’umutekano we.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutete aganira na Makuruki.rw, yagaragaje ko ari umwere kuri iki kibazo, ariko ntahakana ko yamubwiye ko atakagombye kujya mu itangazamakuru atanyuze mu buyobozi, anamwizeza ko nta kibazo cy’umutekano muke azagira.

Yagize ati:” Oya ntabwo namubwiye nabi, niba wanabibonye namubwiye nti ariko turaturanye, icyo kibazo iyo uza no kukimbwira kiba cyarakemutse. Kirazira
rwose nta cyo namutwara kandi namubwiye nti noneho ikibazo nikizajya kiboneka
nka kuriya wanampagarika ukambwira uti rwose dore dufite ikibazo iki n’iki, nta bwo
nahungabanya umuturage kandi nshinzwe kumuvuganira”.

Itegeko ry’itangazamakuru mu ngingo yaryo ya 14 ryemerera umunyamakuru kubaza uwo ari we wese abona wamufasha kubona amakuru. Iyo ngingo igira iti: " Umunyamakuru, mu mwuga we, ashobora kwifashisha umuntu wese abonamo ubushobozi buhagije kugira ngo asesengure cyangwa agire icyo avuga ku nkuru iyo ari yo yose..."

Iyi ngingo nkuko ibigaragaza iha buri muntu wese umukoro wo gutanga amakuru ndetse ikanaha uburenganzira umunyamakuru bwo kubaza uwo abona wamuha amakuru wese.

Nyamara n’ubwo itegeko rivuga ritya, hari abayobozi batera ubwoba abaturage batanga amakuru, ibintu bishobora kujya bigora abanyamakuru kugera ku makuru y’ibibangamiye abaturage mu gihe umuturage yatanga amakuru agahatwa ibibazo ku byo yavuze n’umuntu uwo ari we wese.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo