Gasabo:Imyaka irasaga 2 abaturage basaba guhabwa ingurane z’ibyangijwe n’ibikorwa remezo

1

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nduba akarere ka Gasabo,nyuma yo kubona ko basa n’abirengagijwe barasaba leta ko yabahesha ingurane ku mitungo yabo yangijwe ubwo mugace batuyemo hashyirwaga ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2014 nibwo ibikorwa byo gushyira amashanyarazi mu tugari twa Butare na Shango byatangiye icyo gihe abaturage ngo babaruriwe imitungo yabo yangijwe ndetse nyuma banabasabwa nimero za konti ya banki kugirango hashyirweho amafaranga ahwanye n’ingurane ikwiye , bavuga ko kuva ibyo byose byakorwa kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere.

Abaturage baganiriye na Makuruki.rw bagaragaje ko batishimiye igihe gishize batarahabwa ingurane z’ibyangijwe ubwo mu gace batuyemo hashyirwaga mo ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi.

Umwe muri bo utarashatse kuvuga imyirondore ye yagize ati : “ Ikibabaje nuko n’abayobozi batanatwegera ngo byibuze banaduhumurize wagirango twe ntituri abanyarwanda nk’abandi barebwa n’amategeko”

Undi yagize ati: “Imitungo yacu yarangijwe ndetse baraza baratubarura badusaba na nimero za konti batubwira ngo bazaduha ingurane, ibyo byose nta na kimwe cyakozwe. Ubu turazira iki koko ?”

Ku bijyanye n’abangirijwe ibyabo hashyirwa amashanyarazi mu tugari twa Shango na Butare babaruriwe ibyangijwe ariko bategereza ingurane baraheba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba avuga ko hari inama iteganyijwe izahuza abayobozi ba REG n’abo baturage, baba abatarabaruriwe ibyabo ndetse n’ababaruriwe ntibishyurwe. Ngo barimo gushaka uburyo abo bantu bose bishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko ingurane ku bikorwa byangijwe hakorwa ibikorwa by’amashanyarazi ziri hafi guhabwa abo zigenewe gusa akurira inzira k’umurima abaturage batekerezaga ko bazabwa ingurane ku mitungo yangijwe hakorwa imihanda.

Rwamurangwa yagize ati: “ Abantu bo muri REG bari barategereje bamwe muri bo badafite ibyangombwa ngo babishake kuko batubwiye ko amafaranga bayafite bagiye gutangira kubishyura ahubwo ndabikurikirana numve.”

Ku bijyanye n’ingurane z’ibyangijwe hacibwa imihanda, yavuze ko mbere yo guca iyo mihanda abaturage ubwabo bari babyumvikanyeho bityo ngo abona nta mpamvu bafite zo kuburana ingurane ku bintu ubwabo bemeranyije bakabikora.

Mu murenge wa Nduba habarurwa imiryango 149 isaba ingurane z’ibikorwa byabo byangijwe.

Itegeko rigenga ingurane mu Rwanda rivuga ko uwimuwe mu bye kubera inyungu rusange agomba guhabwa ingurane ikwiye ku byo yimuwemo mbere yo kwimurwa bigakorwa mu gihe kingana n’iminsi 90 bitakubahirizwa igenagaciro rigasubirwamo.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano. muzabarege ntibagashyireho amategeko nibarangiza abe aribo bayica iyo ukererewe gusora bigenda gute samande mubarege muzarebe ko batazabishyura nubukererwe

Tanga Igitekerezo