Gasabo: Bamaze imyaka isaga 8 barara mu kizima na Cash Power zirara zibasakuriza

Abaturage batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu kagari ka Mbogo, mu murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, bamaze imyaka isaga umunani mu kizima kandi mu nzu bahawe harimo insinga z’amashanyarazi na mubazi (Cash power) ndetse ngo bakaba banafite amatara na yo bahawe abitse muri izo nzu ariko adakoreshwa.

Ubwo Makuruki.rw yasuraga aba baturage muri uyu mudugudu batujwemo, bavuze ko batujwe muri aya mazu babwirwa ko mu minsi mike bazaba batangiye gucana nyamara ngo imyaka ikaba ibaye umunani ntakirakorwa kuri iki kibazo.

Semana Damien yagize ati: “Aya mazu tuyamazemo imyaka 8, ikibazo dufite ni uko tudacana kandi harimo utwuma tw’ amashyanyarazi twirirwa tujwigira tukarara tujwigira. Twagiyemo batubwira ngo ku wa mbere bazagaruka badushyiriremo amatara none amaso yaheze mu kirere nta n’ icyizere cy’ uko bizakorwa.”

Undi witwa Uwimana Belthilde yadutangarije ko bafite amatara bahawe bakabwirwa ngo bayabike neza kugira ngo bazaze bayabashyiriremo avuga ko ababazwa no kuba mu kizima kandi mu nzu ye harimo amashyanyarazi.

Yagize ati: “Barambwiye ngo nimfate iri tara ndibike bazagaruka ku wa mbere barishyiremo, nta bwo bigeze bagaruka….ikimbabaza mbona abandi bacanye kandi nanjye nifuza gukora ku gikuta nk’ abandi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gasabo kanubakishije aya mazu, Reymond Chretien Mberabahizi, yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana kikarangira vuba.

Yagize ati: “ Icyo kibazo nta cyo nzi, cyokora byo wasanga kinahari tugiye kugikurikirana kuburyo kirangira vuba”

Mu bindi bibazo aba baturage bavuga ko bibugarije, birimo iby’ukutagira matela zo kuryamaho, kutabonera ubwisungane mu kwivuza ku gihe kandi bari mu cyiciro gitangirwa ubwisungane mu kwivuza na Leta.

Uyu mudugudu utuwe n’ ingo zirenga 20, gusa muri izo ngo hari izagerageje kwishakamo ubushobozi zishyiriramo amatara naho ingo zigera ku 10 zo zikaba zihanze amaso Leta kugira ngo izazifashe kuyashyiramo.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko ubutaha aba baturage bazajya bashyirirwa mu mazu umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo n’abadafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’umuriro w’amashanyarazi bajye babasha gucana kuburyo bworoshye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo