Gasabo: Abaturage basabwe guharanira kuzaba aba mbere mu gutanga mituweli

1

Mu muganda rusange wo kuri uyu wa 25 Kamena 2016, abaturage bo mu Murenge wa Gikomero akarere ka Gasabo bahanze umuhanda ugana mu gakiriro gashya ka Gikomero, aho abaturage bakanguriwe gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta muturage uzaremba cyangwa agapfa kubera kutagira mituweli.

Umuganda rusange usoza ukwezi mu Murenge wa Gikomero wahuje utugari twa Munini na Murambi, hakaba hari n’abajyanama b’umujyi wa Kigali aribo Gafaranga Brigitte na Murigande Benjamin ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Uyu muganda wakozwe wibanze ku guhanga umuhanda mushya ujya ahubatswe agakiriro gashya kitezweho kwigisha abarenga 200 imyunga itandukanye izafasha urubyiruko rwo muri Gikomero kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gasabo yongeye kwibutsa abanyagikomero ko umwaka wa mituweli wa 2016-2017 utangiye abasaba kwihutira gutanga imisanzu ndetse n’ingo zagaragaye ko zidashoboye gutangira abazigize bose abaturage bagafatanya byakwanga bakitabaza inzego z’ibanze.

Yagize ati “ntihazagire umuturage urembera mu rugo ngo ni uko atatanze mituweli, niba mu muryango umwe batarabashije kubona mituweli zibakwiriye abaturage muzishyire hamwe mubatangire nibibananira kandi muzabwire ubuyobozi bw’umurenge bubafashe.”


Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza

Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Gafaranga Brigitte na we yasabye abaturage b’umurenge wa Gikomero kwiminjiramo agafu dore ko mu mwaka ushize bagize amanota meza ariko ntibabashe kugira umwanya mwiza, abasaba ko bakora uko bashoboye kose bakazatwara igikombe mu mwaka wa 2016-2017.

Yagize ati “ ndabinginze rwose mwongere imbaraga mu gutanga imisanzu, mu mwaka ushize ntabwo mwabikoze neza bituma indi mirenge ibacaho, umwaka utaha ndasabye kiriya gikombe ntikizabacike nzagaruke aha turi kucyishimira.

Mituweli zizatangwa hashingiwe ku byiciro bishya by’Ubudehe aho abari mu cyiciro cya mbere bazarihirwa na Leta ibihumbi 2 (2000), abo mu cyiciro cya 2 n’icya 3 bakishurwa ibihumbi 3 (3000) naho mu cyirico cya 4 bakishyura ibihumbi 7 (7000)

Umuhanda wakozwe ufite uburebure bwa metero 24400 ndetse harimwa amasinde kuri hegitari 0.5 (ha 0.5)byose byahawe agaciro ka miliyoni 5 n’ibihumbi 100 (5,100,000).


Abayobozi bifatanyije n’abatuye Gikomero mu muganda usoza ukwezi


Abaturage bakoze umuganda n’umurava


Agakiriro kitezweho gukiza abanyagikomero

Umuhanda mushya ugana mu gakiriro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. MUTUBWIRIRE ABASHINZWE MUTUELLE BAJYE BATWUZURIZA AMAKARITA TWE TWARANGIJE KWISHYURA,ARIKO IYO TUGIYE KUZURISHA BADUSUBIZAYO NGO TUZAGARUKE IKINDI GIHE ,IBYO BICA ABANTU INTEGE KUBURYO BISHOBORA KUDINDIZA MUGUTANGA IMISANZU.

Tanga Igitekerezo