Gasabo: Abakozi b’uruganda rw’imyenda bari mu gihirahiro nyuma yo kwigaragambya basaba kwishyurwa

2

Abakozi bakora mu ruganda C&H ubwo bakoraga imyigaragambyo

Abakozi b’uruganda rw’Abashinwa rukora imyenda rwa C&H Garment Ltd ruherereye mu gace k’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje guhura n’akarengane gashingiye ku kudahabwa amafaranga bemerewe mu gihe bimenyerezaga umwuga wo kudoda muri uru ruganda.

Aba bakozi bavuga ko amafaranga bari bemerewe batayahawe yose ndetse hakaba hari n’abandi bayabuze ku mpamvu batasobanuriwe.

Aba bakozi ubusanzwe ni abanyeshuri boherejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), bakaba baroherejwe tariki ya 10 Nyakanga 2016 baje gufata amahugurwa mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya “Made in Rwanda.”

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye n’umwe mu bimenyereza umwuga wo kudoda muri uru ruganda utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bari babwiwe ko amafaranga yabo bagombaga kuyahabwa kuwa Mbere tariki 19 Nzeli ariko ngo umuyobozi wabo yaje kubahakanira ko atazayabaha.

Yagize ati: “ Dukomeje guhura n’akarengane, bari badusezeranyije ko tuzahabwa amafaranga yasigaye kuri uyu wa Mbere, gusa twatunguwe no kumva umuyobozi w’uruganda atubwira ko atazaduha amafaranga bari baratwemereye…. Twamubajije impamvu adashaka kuyaduha atubwira ko amafaranga yasohoye ari ayo nta yandi azatanga maze adusaba ko abashaka gukomeza gukora biyandika abadashaka akazi bagataha.”

Uyu mukozi yakomeje avuga ko ubwo bari bigaragambije babwiwe ko ubuyobozi bw’uruganda bufatanyije na WDA kimwe n’izindi nzego za Leta bari bukorane inama ku wa Gatandatu tariki 17 bakiga kuri iki kibazo gusa ngo baje kubwirwa ko iyi nama yimuriwe ku wa Gatanu iki cyumweru.

Ubwo bigaragambyaga ubuyobozi bw’uruganda ngo bwababwiye ko bwavuganye n’ababishinzwe muri WDA, n’abayobozi baturutse muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINIcOM) bakababwira ko kuva kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu bazaba bari gusubizwa amafaranga yabo, ariko ntabwo biri gukorwa.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri uru ruganda Hitimana Said abajijwe ku bivugwa ko umuyobozi w’uruganda yanze kwishyura abakozi ntiyashatse kubivugaho byinshi, gusa yatangaje ko bakibiganiraho.

Yagize ati: “Baracyabiganiraho, inama yakozwe ku wa Gatanu na Ministeri y’inganda n’ubucuruzi, Mifotra, RDB, na WDA baracyabiganiraho, ntabwo byakagombye gutuma abantu bata umwanya munini, ni akabazo gato kabaye nawe aracyaganira n’abandi kuko uruganda ni urwe… ibindi wabaza WDA na Minicom."

Makuruki.rw yagiye ku kicaro gikuru cya WDA kugira ngo basobanure niba amafaranga bivugwa ko atangwa na WDA yaba yaratanzwe yose ariko ubuyobozi bw’iki kigo bwirinze kugira icyo butangaza buvuga ko ari abafatanyabikorwa b’uru ruganda bakaba bazabikemura hagati yabo badashyize hanze amasezerano yabo.

Abo bakozi bavuga ko bari bemeranyijwe n’uruganda kujya bahabwa ibihumbi 45 by’Amanyarwanda, Ku mafaranga bagombaga guhabwa ibihumbi 30 yagombaga kujya atangwa na WDA mu rwego rw’ubufasha mu kubatunga n’itike y’urugendo.

Kuwa 14 Nzeli 2016 ni bwo aba bakozi bagombaga guhembwa amafaranga y’ukwezi kwa Kanama, gusa ngo batunguwe no kubona bahabwa amafaranga adahuye n’ayo bavuganye.

Soma inkuru bijyanye hano: http://makuruki.rw/UBUKUNGU/article/Gasabo-Abakozi-b-uruganda-rukora-imyenda-babyutse-bigaragambya

Mugemanyi Jean Paul

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ndabona izi nzego za Leta ziravangira umushoramari....UBUNDI SE NIBA BADAFITE AMANYANGA KUKI BATINYA GUSHYIRA UKURI AHAGARAGARA, Batinya iki ?

Tanga Igitekerezo