Gakenke:Babwiwe ko umwana wabo yapfuye , bagiye kumushyingura basangamo igipupe

16

Barapfunduye basangamo igipupe n’amabuye

Umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte yabyaye kuwa Mbere tariki 22 Kanama, abyarira mu bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke.

Uyu mubyeyi ukomoka mu Murenge wa Coko mu Kagali ka Nyange umudugudu wa Karambo, abaganga bamubwiye ko yabyaye umwana w’umuhungu.

Umwana yajyanywe ukwe nkuko bisanzwe ngo abanze yitabweho, na nyina asigara ukwe yitabwaho.

Hashize amasaha make abyaye, Nzamwitakuze yazaniwe inkuru y’incamugongo ko umwana we yitabye Imana.

Mu gahinda kenshi umuryango we watangiye kwitegura gushyingura, ndetse no kwa muganga bamuha ikarito (ikoreshwa kwa muganga bashyiramo umwana wapfuye) irimo umwana we.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo bari bagiye kujyana umurambo, hari uwapfunduye iyo karito, akubitwa n’inkuba ubwo yasangamo igipupe ndetse n’amabuye yashyizwemo kugira ngo kigire uburemere.

Ababyeyi bahise bahamagaza ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano, babagaragariza ibibaye.

Mu kiganiro na Makuruki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli Habanabakize Jean Claude yavuze ko nabo batunguwe n’ibyabaye.

Habanabakize yavuze ko iperereza ryatangiye ndetse ngo umwe mu baforomo bakorera ku bitaro bya Ruli yatawe muri yombi, nyuma yo gufatanwa umwana muzima wa Nzamwitakuze.

Yagize ati “Natwe byadutunguye bituma turara dukora iperereza, iperereza ryaje rero kugwa ku muforomo, ubu yafashwe yashyikirijwe polisi, uwo muforomokazi yatubwiye ko nawe yabikoze kuko yashakaga umwana, ngo yari amaze imyaka ibiri atabyara.Yashatse muri 2014 kugeza uyu munsi ntiyari yakabyaye.”

Umwana muzima yafatiwe mu rugo rw’uwo muforomo,dore ko ngo yamaze kumwiba agahita amujyana iwe akanagenda avuga ko yabyaye.

Nyuma yo gupimwa bagasanga nta cyerekana ko yabyaye,umwana yashyikirijwe nyina naho umuforomokazi ajya gufungwa.

Ubuyobozi buvuga ko nta kibazo na kimwe uwo muforomo yaba yari afitanye na nyina nyakuri w’umwana dore ko ngo bigaragara ko batari banaziranye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 16

  1. Ni kibazo gikomeye iyo yizera Imana yari kuzabyara kuko niyo itanga urubyaro

  2. Sha Imana imuharire ark jew numva atamugambi mubi yarafitiye uwo mwana ako nagahinda kabimuye kuko ndumva naw yarize ikibizo

  3. Birababaje kd in agahinda kenshi kko nta mubyeyi uzongera kwizera ababyaza kd biragayitse.gusa nundi wifuza gukora ibisa nibyo agane orpherins bamuhe umwana

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo