Burera: Abaturage barashinja akarere kubatererana, akarere kati ’ibyo ni ibikabyo’

Bamwe mu baturage batuye hafi y’ikiyaga cya Ruhondo mu murenge wa Rugengabare, akarere ka Burera, baratambira ubuyobozi bwabo babusaba kubafasha bakabona amazi meza kugira ngo bareke gukomeze kunywa ndetse no gutekesha amazi y’icyo kiyaga kuko ngo abatera uburwayi butandukanye.

Ni kenshi mu Rwanda hakunze kumvikana amagana y’abaturage batakira Leta ngo ibafashe kubagezaho ibikorwa remezo, birimo imihanda, amazi, amashanyarazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibibazo nkibi ubu biravugwa mu murenge wa Rugengabare, akarere ka Burera, aho abaturage baturiye ikiyaga cya Ruhondo bavuga ko bagiye kuzicwa n’indwara zikomoka ku gukoresha amazi mabi y’iki kiyaga, bagasaba ko byibuze ubuyobozi bwabafasha bakabona amazi meza, dore ko ngo kuva babaho ndetse n’abakurambere babo ngo batazi uko amazi meza amera.

Mu ndwara aba baturage bitsaho harimo bavuga ko baterwa n’aya mazi mabi, harimo impiswi bavuga ko ariyo ibugarije kubera kunywa amazi y’iki kiyaga adasukuye. Uretse gukoresha ayo mazi mabi, ku rundi ruhande banavuga ko na yo kuyabona ari ikibazo gikomeye kubera ko bakora urugendo rungana n’ibilometero 3 kugira ngo bagere kuri iki kiyaga cya Ruhondo.

Kabagwira Margarita yahamirije Makuruki.rw ko iki kibazo cyabaye agatereranzamba kuko ngo atari ubwa mbere bakivuga haba ku bayobozi babo uko bagiye basimburana ndetse no mu itangazamakuru.

Yagize ati: “ Kuva nabaho sinigeze mbona hano dutuye banywa amazi meza, nta migezi tugira hano, ni ikintu gikomeye cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, indwara zikomoka ku isuku nke, abana bacu kwiga birabagoye kubera gukererwa babyukiye kuri Ruhondo.”

Umwaka ushize wa 2015 Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavugaga ko iki kibazo cy’aba baturage hamwe n’abandi bafite ibisa na cyo ngo bizakemuka mbere yuko manda yabo irangira.

Uwambajemariya Florence, wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage icyo gihe, yavugaga ko ibigendanye n’amazi ngo biri mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, ndetse ngo kiriya kibazo kiri mu biraje ishinga ubuyobozi bw’akarere, kuburyo ngo kigomba gukemuka mbere yuko manda yabo irangira.

Gusa nubwo ubuyobozi bwizezaga abaturage ko iki kibazo kizarangira mbere yuko umwaka urangira, na n’ubu aba baturage baravuga ko nta cyahindutse, ko ahubwo bakomeje guhura n’indwara zikomoka ku mwanda uturuka ku gukoresha amazi mabi.

Mukamunana umwe mu baturage bo muri uyu murenge yagize ati:” abayobozi bacu basa nkaho ntacyo bibabwiye umwaka ushize batubwiraga ko kizakemuka mbere yuko manda yabo irangira. None na nubu nta kirakorwa nibadufashe rwose twe tubona baradutereranye cyane.”

Habyalimana Jean Baptiste, umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko atari uburangare nkuko aba baturage babibivuga ko ahubwo kuba bitarakozwe nkuko babisezeranijwe ngo byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutenguhwa n’abafatanyabikorwa kuko ngo amikoro yabaye make.

Yagize ati:” Ibyo ni ibikabyo by’abaturage kuko twe ikituraje inshinga n’imibereho y’abaturage bacu. Kuba kitarakemuka byatewe n’ikibazo cy’amikoro gusa turabitekereza, n’ubu imiyoboro yatangiye kubakwa ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira amazi meza yahageze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu ngo mu karere kose ka Burera bageze ku kigereranyo cya 83% by’abaturage bafite amazi meza, ahasigaye ngo ni muri aka gace kari hafi y’ikiyaga cya Ruhondo mu murenge wa Rugengabare, kandi ko bizeye ko umwaka uzarangira bageze ku 100%.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo