Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Bugesera: abageni bamaze amasaha 5 ku murenge babuze ubasezeranya Gitifu yagiye kwakira Meya mushyashya

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Bugesera: abageni bamaze amasaha 5 ku murenge babuze ubasezeranya Gitifu yagiye kwakira Meya mushyashya

Abageni batanu bari gusezeranira ku murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera bamaze amasaha atanu babuze umuntu ubasezeranya kuko Gitifu yabatengushye akahagera ni ijoro yagiye kwakira meya mushyashya .

Aba bageni ngo bari bahawe isaha ya saa munani ko aribwo bagomba gusezeranwa n’umuyobozi w’umurenge ariko ngo bategereje baraheba uyu muyobozi abageraho saa kumi n’ebyiri.

Umwe mubo mu muryango w’abageni twaganiriye yatubwiye uko byagenze ati:”Gahunda yari saa munani dutegereje ko Gitifu abasezeranya twamutegereje turamubura ariko ahageze mu kanya saa kumi n’ebyiri n’igice. Urumva ibyo twateguye byo kwakiriza abantu byangiritse ndetse bamwe banitahiye.”

Umwe mu bageni 5 bari gusezeranira aha yabwiye Makuruki ko ibyo uyu muyobozi yabakoreye byatumye abatumirwa babashiraho baritahira.

Ati:”Twahageze saa munani itaragera ariko twiteguye gutangira saa munani none ahageze saa kumi n’ebyiri, hari abantu twagombaga kwakira none bigendeye kuko bajyaga kure badusize ubu dusigaye twenyine abaduherekeje ntabo tubona, ni ukuba nka wawundi watumiye abantu ntibaze bikaribwa n’abo atatumiye”.

Bavuga ko babajwe n’uko abayobozi bandi b’umurenge babacagaho bakabareba ntihagire n’ubabwira aho Gitifu yagiye ahubwo ngo bakumva ibihuha ko yagiye kwakira Meya mushyashya.

Ati:”Nta muntu n’umwe waje ngo asobanurire abageni hari abavugaga ngo ari mu nama hari n’abandi bavugaga ngo yagiye kwakira Meya mushyashya ariko nta muyobozi w’umurenge wigeze aza ngo adusobanurire ngo byagenze gutya na gutya ngo wenda bategereze bazi impamvu kandi bose baducagaho bakatureba.”

Aba baturage bavuga ko iyi miyoborere idahwitse kuko ngo uku ari ukunaniza abaturage.

Twagerageje guhamagara umuyobozi w’umurenge wa Ntarama Mukantwari Beritirida ariko inshuro eshatu twamuhamagaye ntiyigeze atwitaba.


Abantu bari bategereje bumiwe

Ndahiro Valens Papy@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza