Polisi n’abiga ibinyabiziga ntibavuga rumwe ku bwiru buvugwa mu kwiyandikishiriza kuri Internet

3

Abiga ibinyabiziga bavuga ko biga ibinyabiziga mu ishuri ariko ntibakore ikizamini

Bamwe mu baturage biga ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali, baravuga ko batumva impamvu bamaze amezi abiri badakora ikizamini kandi ngo barishyuye, ikibazo begeka kuri polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ariko nayo ikabihakana yivuye inyuma.

Iki ni ikibazo aba baturage bahuriyeho na ba nyir’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, aho bose bavuga ko ngo kuba hari abadakora ibizamini kandi baba barishyuye ngo hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma.

Aba baturage bavuga ko basabwa kwishyura mbere yo kwiyandikisha, gusa ngo ikibababaza ni uko igihe cyo kwiyandikisha batakimenyeshwa, ubundi ngo aho babimenyeye bajya kubikora bakababwira ko byarangiye, ibintu bituma ngo bararanya.

Bamwe mu baganiriye na Makuruki.rw batifuje ko umwirondoro wabo ujya ahagaragara bagize bati: "Nkubu nkatwe rwose tumaze amezi abiri tudakora ikizami kubera impamvu natwe tutazi. Dufite amashuri twigiyemo ariko igihe iyo kigeze ngo tujye kwiyandikisha, baratubwira ngo byarangiye.”

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko ngo bafite amakuru yuko polisi ishami ryo mu muhanda ngo ifungura umurongo hagati ya saa sita na saa munani z’ijoro, bityo ngo abaziranye n’abapolisi bakaba ari bo biyandikisha bonyine bitewe n’uko ngo baba bafite amakuru, hanyuma abandi bakabura amahirwe gutyo.

Yaba aba baturage ndetse na ba rwiyemezamirimo muri aka kazi, baravuga ko batumva impamvu ibyo bari bemeranyije n’ubuyobozi bwa polisi ngo bitubahirijwe, birimo ibyo kugena umubare ntarengwa w’abakora ibizami, birimo iby’uko amashuri yari afite ububasha bwo gufasha abanyeshuri bayo kugeza babonye ibyangombwa.

Bamwe mubafite aya mashuri bagize bati:” Ibigendanye n’imibare twari twemeranijeho na polisi yo mu muhanda, byari byatanze igisubizo pe! Kugeza ubu ntituzi impamvu na byo babikuyeho. Sha ibi bintu hari ikibyihishe inyuma rwose, gusa twe ikitubabaje nuko ubu dufitanye amakimbirane n’abo twigishije none bakaba barangiwe gukora ibizami.”

Ku ruhande rwa polisi ishami ryo mu muhanda, umuvugizi wayo Spt JMV Ndushabandi yabwiye Makuruki.rw ko ibuvugwa nabo bantu bose ari ibinyoma byambaye ubusa, ko ahubwo bababajwe n’amanyanga bajyaga bakoreramo none ubu ngo bikaba bitagishoboka.

Yagize ati: "Ibyo kuvuga ngo ni amanyanga ya polisi ibyo ni ukuyiharabika. None se umunsi utangira saa ngahe? Si saa sita z’ijoro? Ubwo se kuki bumva ko tutatangirana niyo saha? Ni ibintu byikora.”

SPT Ndushabandi avuga ko nta muntu n’umwe kugeza ubu wari wararanya gukora ikizami, n’ikimenyimenyi ngo taliki ya 01 Kanama uyu mwaka ngo hazabaho ibizami.

Kuba ayo mashuri ngo yarambuwe ubwo burenganzira, SPT Ndushabandi avuga ko ari gahunda ya Leta yo gukoresha ikoranabuhanga buri wese akabyikorera kuko ngo abaturage ni bo babihomberagamo bakwa amafaranga y’umurengera.

Uku kwitana ba mwana hagati ya Polisi ishami ryo mu muhanda, abakora umwuga wo kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ndetse n’abashaka izo mpushya kimaze kuba agatereranzamba kuko atari ubwa mbere kivugwa mu itangazamakuru, hakaba hari hakwiriye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kugikemura.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo