Batatu bakoranaga na Al Shabab na Al Qaeda barasiwe i Rusizi

5

Abantu batanu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba barasiwe mu Kagali ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, batatu bahita bapfa abandi babiri barakomereka.

Amakuru agera kuri Makuruki aravuga ko abo barashwe bakoranaga n’imitwe y’iterabwoba ya Al Qaeda na Al Shabab kandi ngo nabo babyiyemereraga, bakaba barashwe ubwo bageragezaga gutoroka.

Polisi ngo yari yahawe amakuru y’aho abo bantu bihishe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo yazindukiye aho yakekaga ko bihishe, ngo ihageze isanga bikingiranye mu nzu, ibasabye gusohoka bane basohoka biruka bashaka gutoroka ari nabwo baraswaga.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas yatangarije Makuruki ko ayo makuru na we yayamenye kandi ngo ari kwerekeza aho byabereye ngo abikurikirane neza.

Amakuru dukura aho ibi byabereye, aravuga ko inzu aba bose bari barimo bari bayimazemo hafi ibyumweru bitatu. Bwa mbere ngo muri iyo nzu habanje kuzamo abantu batatu abandi na bo bagenda babasangayo.

Abaturage batuye hafi aho badutangarije ko abo bantu ngo nta kazi kazwi bari bafite ndetse ngo ntibajyaga banapfa gusohoka muri iyo nzu babagamo. Icyakora ngo bajyaga bababona mu gihe cyo kujya gusari mu musigiti wa Bugarama.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo