Kamonyi: Abagore bitezweho impinduka zigamije kwihutisha iterambere ry’Umuryango

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu TUYIZERE Thaddee, aratangaza ko biteze impinduka nyazo ku iterambere ry’umuryango kubera ko abagore bamaze kumenya uruhare rwabo muri iyi gahunda.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016, mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore[ CNF], yabereye mu cyuma cy’inama kiri i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge.

Umuyobozi w’Akarere Wunjirije Ushinzwe Ubukungu, yashimangiye ko kubaka umuryango bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Uyu muyobozi yagize ati”Ba mutuma w’urugo mukwiye kwita ku muryango kuko ni wo musingi w’iterambere n’imibereho myiza”.

TUYIZERE Thaddee yavuze ko abagore bafite uruhare rukomeye mu gusigasira ireme nyakuri ry’abagize umuryango kubera ko by’umwihariko ari bo ushingiyeho.

Yifashishije imvugo nyarwanda igira iti” Ukurusha umugore aba akurusha urugo”, Tuyizere yashimangiye ko iyo umugore yitaye ku muryango we kandi agaha agaciro icyateza imbere abamukomokaho, nta kabuza urugo rwe rutera imbere. Gusa yavuze ko iyo umugore yirengagije nkana inshingano ze zo kubungabunga urugo rwe, umuryango usenyuka bityo bikanagira ingaruka ku gihugu.

Uyu muyobozi yongeyeho ko n’ubwo hakiri urugendo kugira ngo hubakwe koko umuryango ufite ireme, ubu ikishimirwa mu Rwanda ni intambwe imaze guterwa mu kwimakaza iterambere ry’umuryango hibandwa ku kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kamonyi, MUKANYANDWI Marie Rose, nawe yavuze ko abagore ari inkingi ya mwamba mu gusigasira umuryango uzira amakemwa.

Uyu mugore uhagarariye abandi ku rwego rw’Akarere, yasabye bagenzi gukomeza kuba umusemburo w’imibereho iganisha ku kwigira. Madame MUKANYANDWI yasabye kandi abitabiriye iyi Nteko rusange kurangwa n’indangagaciro zibereye umwana w’u Rwanda bityo bakarushaho kuba intangarugero muri byose.

Iyi nteko rusange yahuje abagore bagera kuri 200 bahagarariye abandi hirya no hino mu Mirenge, ikaba muri rusange yagarutse ku nshingano z’inama y’igihugu y’Abagore na gahunda y’ibikorwa y’umwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2016/2017, uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango ndetse na gahunda yo kwihangira imirimo hibandwa ku mishinga iciriritse.


Abagore bahagarariye abandi bari bitabiriye iyi Nteko rusange

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo