Aratabaza abanyarwanda kubw’ikibazo kimurenze ubushobozi kigiye guhitana umwana we

6

Mudahogora Diane ni umubyeyi utuye mu karere ka Kicukiro, avuga ko afite ikibazo cyimukomereye cyane cyo kubura amikoro yo kuvuza umwana we wavukanye ikibyimba i ruhande rw’ubwonko, ikibazo cyatumye uwo mwana we w’amezi 10 afatwa n’indwara y’ubuhumyi.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo ashyize umwana we ahantu hari urumuri rucye ngo abasha kubona gacye, bityo akavuga ko aramutse abonye ubufasha yavuza umwana we agakira.

Yagize ati: ” Nazengurutse mu bitaro bya hano mu Rwanda bikomeye babura icyo arwaye, ariko ngeze muri Faysal basanga ari ikibyimba kiri iruhande rw’ubwonko bambwira ko ari cyo cyatumye ahuma.”

Akomeza avuga ko kugira ngo uyu mwana akire ngo birasaba amafaranga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda yo kumubaga, washyiraho n’imiti ngo bigahwana na miliyoni y’amanyarwanda.

Uyu mubyeyi avuga ko nta mikoro afite yo kuba yabona ayo mafaranga yose dore ko ngo anaba wenyine hamwe n’abandi bana be batatu, agasaba abanyarwanda bose ko uwagira umutima ufasha yamugoboka, kugira ngo abashe kuvuza umwana we kuko ngo uko iminsi igenda ishira, amahirwe y’umwana we yo kubaho na yo agenda ayoyoka.

Uwaba afite umutima w’impuhwe ashaka gufasha Mudahogora kuvuza umwana we yahamagara kuri telefoni igendanwa 0787470096 cyangwa 0787445606

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Abantu twagerageza tugafasha uyu mubyeyi akavuza umwana hari igihe Imana yamufasha agakira. Ariya ma frw si menshi yaboneka.

  2. Nukwihangana numva iyo ndwara yarateye , nanjye mfite mubyara wanjye uherutse gupfusha umwana uko. We byatangiye umwana aba paralyse amaguru bageze CHUK bamucishije mucyuma basanga nawe arwaye ikibyimba hafi yubwonko nyuma rero yaje kwitaba Imana ataravurwa.

  3. Nukwihangana numva iyo ndwara yarateye , nanjye mfite mubyara wanjye uherutse gupfusha umwana uko. We byatangiye umwana aba paralyse amaguru bageze CHUK bamucishije mucyuma basanga nawe arwaye ikibyimba hafi yubwonko nyuma rero yaje kwitaba Imana ataravurwa.

Tanga Igitekerezo