Amaso yaheze mu kirere bategereje amashanyarazi, none amafaranga yabo banki ziyamaze ziyakata

1

Abaturage batuye mu murenge wa Gahengeli mu karere ka Rwamagana baratakamba basaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona amashanyarazi mu gihe bavuga ko bamaze imyaka igera ku munani bakusanyije amafaranga miliyoni ariko bakaba batarahawe amashanyarazi, none banki ikaba yaratangiye kuyakata.

Aba baturage batuye muri gasantire ka Kajevuba babwiye Makuruki ko bababazwa n’uko basabwe kwishyira hamwe bagakusanya amafaranga kugirango bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko ntubagereho.

Nkurunziza Rashid, umwe muri abo baturage yavuze ko ubuyobozi bwabatereranye kuko bo bari biyemeje gushyiraho uruhare rwabo kugirango umuriro ugere mu gace batuyemo.

Yagize ati "Badukoresheje inama batubwira ko tugomba kwishyira hamwe tugashaka amafaranga kugirango tubashe kubona umuriro ariko imyaka ibaye myinshi amafaranga yacu abitse muri banki mu gihe umuriro utari kure yacu."

Amafaranga batanze amaze imyaka umunani muri banki, uko bayatanze ntakiri yose banki zatangiye kuyakata.

Abatutrage bavuga ko babangamiwe no kubona ibindi bice bihabwa umuriro aribo batanze abandi gutangira gukusanya imisanzu.

Rubayiza Paul umwe muri abo baturage yabwiye makuruki ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bayobozi bose uko bagiye basimburara ariko bakabura uwabafasha guhigura umuhigo wabo.

Yagize ati "Ni umuhigo twari twariyemeje ariko ntitwawugezeho. Imyaka 8 irashize kuko twatangiye mu mwaka wa 2009 ndetse 2010 twari twaramaze kwishyura twese kuburyo twari tumaze gutanga arenga miriyoni ariko kugeza ubu ntitwigeze duhabwa amashanyarazi mu gihe hano hafi ku ishuri rya Appega Gahengeri hari umuriro uhagije twafatiraho ariko ntabwo ubuyobozi bwadufashije kubona uwo muriro kandi amafaranga aracyari kuri sacco ariko niko bayakata."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri bwemeza ko abaturage bagiye guhabwa amashanyarazi ndetse hari umushoramari uhakorera wemeye kuhanyuza amapoto.

Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeli yagize ati "Icyo turakizi kandi koko kimaze igihe ariko turi mu nzira zo gufasha bariya baturage. Hari umushoramari ufite uruganda ruconga amabuye twumvikanye nawe ko umuriro azawunyuza muri kari gace bityo bariya baturage bagafatiraho kandi arateganya kubikora vuba."

Umurenge wa Gagengeli wagejejwemo umuriro w’amashanyarazi bwa mbere ahagana 1988 uzanwe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa komini Bicumbi wari utuye muri ako gace. Abifuza umuriro batuye muri kirometero imwe uvuye ahari amashanyarazi.


Ngabonziza Justin

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo