Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Amajyaruguru: Bamwe bagenda ibilometero bajya ku Ntara gushaka ibyangombwa bakaboneye ku Kagali

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Amajyaruguru: Bamwe bagenda ibilometero bajya ku Ntara gushaka ibyangombwa bakaboneye ku Kagali

Bamwe mu baturage batuye mu turere twa Gicumbi na Rulindo two mu ntara y’amajyaruguru batarabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo, baratakambira ubuyobozi bw’uturere twabo kubafasha bakabakorera ubuvugizi kugira ngo iyi gahunda ibegere ngo birabavuna cyane mu gukora urugendo rurerure bajya gushaka iyo service ku biro by’intara.

Kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyize imbere ni ukwegereza ubuyobozi abaturage kugira ngo bigabanye imvune bagiraga mu gukora ingendo ndende bajya gushaka servise mu nzego zo hejuru.

Guhera mu mwaka wa 2000 mu Rwanda hatangiye gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, aho kugira ngo umuturage akubite amaguru agana ku karere ahubwo akagana akagali ke ikibazo cye kgakemuka.

Gusa nubwo iyi gahunda imeze gutya, hari abaturage bo mu turere twa Rulindo na Gicumbi twombi two mu ntara y’amajyaruguru, bavuga ko bakirirwa mu nzira bajya kubaza ibyangombwa by’ubutaka bwabo ku biro by’intara y’Amajyaruguru.

Hari abandi muri bo bavuga ko bahisemo kubyihorera, kuko ngo batabona amafaranga yo kwirirwa basiragira mu nzira kandi n’ubundi ngo batagenda umunsi umwe ngo birare bikemutse.

Bazirababo Jean Marie Vianey utuye mu murenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi yagize ati:” Birirwa batubwira ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Niba ariko bimeze koko twakagombye kuba dufite ubishinzwe mu murenge wacu, bitakunda tukamusanga ku karere! Ngaho mbwira nawe ukuntu nava hano I Muko ngiye gushaka ibyangombwa by’ubutaka I Musanze ku ntara kandi na bwo ntizeye ko ndibubitahane umunsi umwe?”

Karasira Aimable we utuye mu murenge wa Cyinzuzi, mu karere ka Rulindo na we asanga kuba iyi gahunda y’ibyangombwa by’ubutaka yarajyanywe I Musanze harimo imvune ikomeye kuburyo nawe yifuza ko yagaruka mu tugali twabo.

Yagize ati: "Yego harimo uburangare kuko ibyangombwa mbere byari hafi yacu ariko abaturage bose ntibajya kubifata kubera impamvu zitandukanye, ariko nibatekereze ko no kubona itike ubwabyo ari ikibazo kuri ba Rubanda rugufi maze babigarure hafi yacu. None se kwegereza ubuyobozi abaturage birirwa batubwira ni ibi?”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo cy’umutungo kamere mu Rwanda mu bubiko bw’impapuro mpamo bo bavuga ko kubika ibyangombwa ku ntara ari ukubishakira umutekano kuko mu gihe byari mu nzego z’ibanze, habaye iyangirika rya bimwe, bituma hafatwa icyo cyemezo, nkuko bivugwa na Francine Uwase umukozi w’ikigo cy’umutungo kamere mu Rwanda mu bubiko bw’impapuro mpamo, akaba anashinzwe iyandikisha ry’ubutaka mu ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: "Ni kenshi twagiye tubona ama raporo adusaba guhindura ibyangombwa bisimbura ibyo twatanze kuko wasangaga mu tugali aho byabikwaga byarangiritse cyane, hanyuma duhitamo gufata icyo cyemezo.”

Raporo ku iterambere rya muntu ku Rwanda, Human Development Report yakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere UNDP mu mwaka wa 2015, igaragaza ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari imwe muri gahuda yafashije abaturage b’u Rwanda gutera imbere. Aha ni ho n’abaturage bahera basaba ko gahunda zose zabegerezwa kugira ngo bakomeze kurushaho kumenyana n’abayobozi babo bityo bitume n’imikoranire hagati yabo ikomeza gutera imbere.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza