Akarere ka Gasabo kaje imbere mu mihigo, Musanze iba iya nyuma

12

Akarere ka Gasabo kaje ku mwanya wa mbere mu ihigurwa ry’imihigo y’Uturere 2015/2016, naho Akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa nyuma.

Iyi myanya uturere twagize mu mihigo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeli 2016, ubwo abayobozi b’Uturere na za Minisiteri basinyanaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame imihigo izakurikizwa mu mwaka wa 2016/2017, banahigura iy’umwaka ushize.

Itsinda Minisiteri zifite aho zihuriye n’ubukungu zagize amanota 65 % , izifite aho zihuriye n’Imibereho myiza zagize 53, Minisiteri z’imiyoborere n’ubutabera zigira 50.6 %.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko ukurikije uko Minisiteri zari zakoze uyu mwaka, ngo ntabwo zakoze neza nk’uko bikwiye.

Murekezi yavuze ko mu mwaka ushize hanzwe 203,492 kuri 241,455 yari yahizwe. Imihanda ya 230 km yari gusanwa no guhangwa hakozwe ireshya na 228 km. Muri gahunda ya Girinka hari gutangwa Inka 30,000 ariko hatanzwe 28,875.Amazi meza yagejejwe ku ngo 748,342 kuri 770,601 zari zahigiwe.

Hari hahizwe ko ingo 100747 zizagezwaho amashanyarazi,ariko ingo 69218 nizo zawugejejweho.Hubatswe ibyumba by’amashuri abanza n’ay’ubumenyingiro 1115 ku 113 byari byahizwe.

Imihigo y’umwaka wa 2015/2016 yatwaye miliyari 206. Mu mwaka mwaka wa 2014/2015, Akarere ka Huye niko kari kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 83%, Ngoma iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 81% naho iza ku mwanya wa gatatu haza Ngororero 80,5% mu gihe Gakenke yabaye iya nyuma

Uko Uturere twakurikiranye mu mwaka wa 2015/2016

1.Gasabo 81.6

2.Gicumbi 80.3

3.Huye 78.98

4.Rusizi 78.36

5.Nyamagabe

6.Muhanga

7.Nyanza

8.Rulindo

9.Nyamasheke

10.Nyaruguru

11.Gatsibo

12.Bugesera

13.Kamonyi

14.Ngororero

15.Gisagara

16.Kirehe

17.Rwamagana

18.Nyarugenge

19.Ngoma

20.Kicukiro

21.Rubavu

22.Ruhango

23.Nyabihu

24.Burera

25.Karongi

26.Kayonza

27.Gakenke

28.Nyagatare

29.Rutsiro

30.Musanze 70.3

Amafoto:Musabirema Alexis

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Andika Igitekerezo HanoMuri rusange guhiga ni byiza,guhigura ibyo wahize bikaba byiza kurushaho.Inzego zose bireba duharanire guhiga ibihindura umunsi Ku wundi imibereho yacu n,iyo byaba bigoye.Duhige duhigure tuzirikana ko ubutwari bukenewe muri concept y,imihigo buharanirwa.Bravo Ku babaye indashyikirwa Mwese,ariko muzirikane ko imihigo ikomeje kdi ikomeye.Dukeneye kuva mu byiza tujya mu bindi.

  2. ESE iyomihigo bayihigura ryari president azarebe neza ko atarimunyandiko.haribyateye muturere ago bareba abakize ubundi NGO byagenze neza mumihigo ubuse nkinzara ko yishe abantu .byo babikora ho iki ??ngaho da!nimuhigure

  3. Andika Igitekerezo Hano Meya wacu wa Rusizi Nakomereze aho Tukurinyuma Ndagukunda Kuko wegera Abaturage Uzatugeze kumwanya wambere Thank yau Meya

  4. Andika Igitekerezo Hano Meya wacu wa Rusizi Nakomereze aho Tukurinyuma Ndagukunda Kuko wegera Abaturage Uzatugeze kumwanya wambere Thank yau Meya

  5. Andika Igitekerezo Hano Meya wacu wa Rusizi Nakomereze aho Tukurinyuma Ndagukunda Kuko wegera Abaturage Uzatugeze kumwanya wambere Thank yau Meya

  6. Andika Igitekerezo Hano Meya wacu wa Rusizi Nakomereze aho Tukurinyuma Ndagukunda Kuko wegera Abaturage Uzatugeze kumwanya wambere Thank yau Meya

  7. Andika Igitekerezo Hano Meya wacu wa Rusizi Nakomereze aho Tukurinyuma Ndagukunda Kuko wegera Abaturage Uzatugeze kumwanya wambere Thank yau Meya

  8. Kbsa kiramuruzi niyo ituma gatsibo itazamuka byumwihariko akagari ka gakoni.muzarebe umuhanda baduhaye nukuri!

  9. Kbsa kiramuruzi niyo ituma gatsibo itazamuka byumwihariko akagari ka gakoni.muzarebe umuhanda baduhaye nukuri!

  10. Niba Njyanama ari yo iyobora, kuki Meya ari we ushimwa cg akagawa? Harimo kwivuguruza cg kwijijisha.

  11. 1 | 2

Tanga Igitekerezo