Imyaka itatu irirenze abarangije muri St Philip basiragizwa n’ubuyobozi bw’ishuri na WDA

1

Abarangije muri St Philip Technical Secondary School ngo bamaze imyaka itatu barimwe serifika zabo

Abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Filipo (St Philip Technical Secondary School) riherereye I Gikondo, babangamiwe no kuba bamaze imyaka itatu basiragira ku kigo bizeho bashaka impamyabushobozi zabo (Certificats) ariko abayobozi bakabaheza mu gihirahiro mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwo bushinja amakosa abayobozi bababanjirije.

Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo kurangiza kwiga ibijyanye n’amahoteli (hotelerie) muri iki kigo m’Ukuboza 2013, ngo bagiye bajya kuri iki kigo inshuro nyinshi bashaka impamyabushobozi zabo ariko bakabwirwa ko nta zihari ndetse ntibanahabwe icyizere cyo kuzazibona. Ibi ngo byagiye bituma batabyaza umusaruro ubumenyi bigiye muri iki kigo kuko ngo nta hantu bashoboraga gusaba akazi badafite izo mpamyabushobozi.

Umwe mu baganiriye na Makuruki.rw utuye mu karere ka Gicumbi yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane, nkubu kuva tuvuye muri kiriya kigo nta cyangombwa baduhaye cyemeza ko twize ibijyanye n’ubumenyi ngiro, hari henshi nagiye njya kwaka akazi bakakanyima kuko nta mpamyabushobozi mfite, kandi hari n’abandi benshi byagiye bibaho bakimwa akazi cyangwa bakirukanwa kuko nta byangombwa byemeza ko bize bafite.”

Undi wize kuri iki kigo utuye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali na we yadutangarije ko yagiye asiragira inshuro nyinshi muri iki kigo bakamubwira ko ibyangombwa byoherejwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bakaba baratinze kubisinyaho nyamara ngo yajya kubababaza bamubwira ko ntazihari.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe kigaragaza ko twize baduhaye, ari n’iyo seritifika reka da! n’iyo ubasabye igipapuro cyemeza ko wahize ntabwo bemera kukiguha, ubwo rero batubwira ko bikirimo gukorwa muri WDA kandi twagiye kubaza muri WDA batubwira ko nta myirondoro yacu ikigo cyigeze kibaha.”

Yakomeje avuga ko igituma ikibazo cyabo kidakemuka ari uko abayobozi bagenda basimburana ugasanga abayobozi bashya ntabwo bitaye ku kibazo cyatejwe n’abababanjirije.

Ati: “Ubu kuva tuhavuye abayobozi bamaze gusimburana inshuro eshatu. Kubera ko abayobozi bagiye basimburana cyane rero iyo ubabajije baragusiragiza ntibanaguhe amakuru afatika.”

Twashatse kumenya ikihishe inyuma y’iki kibazo tuganira na Nyirarugwiro Maliane, umuyobozi mushya w’iri shuli atubwira ko ibyo aba banyeshuri bavuga ari ukuri ariko avuga ko byatewe n’amakosa yagiye akorwa n’abayobozi bamubanjirije.

Yatubwiye ko icyateye itinda ry’izi mpamyabushobozi ari uko hari bamwe mu banyeshuri bigaga muri iri shuri barangije basiga batujuje imyirondoro yose ishyirwa ku mpamyabumenyi bituma zidakorwa ndetse binatuma na bagenzi babo biganaga badakorerwa izabo.

Uyu muyobozi yatubwiye ko yajyanye izo mpapuro (inyemezamanota) mu biro by’umuyobozi mukuru wa WDA (General Director) kuzisinyisha ariko ngo bamubwiye ko ziriho imyirondoro ituzuye bamusaba kujya kuzuzuza.

Nyirarugwiro yagize ati: “Nibyo bize hano ibijyanye n’ubumenyi ngiro, abo banyeshuri rero bamwe bagiye badatanze imyirondoro yabo yuzuye kandi kuri seritifika hagomba kujyaho imyirondoro yose kuko hari nk’abana bandikaga izina rimwe kandi ugasanga na telefone basize zitagikora.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko habayeho gutinda kuko atahise abonera rimwe abo banyeshuri basize badatanze imyirondoro ihagije bituma n’abatanze iyo myirondoro batabona impamyabushobozi zabo kuko ngo ntabwo yashoboraga gusinyishiriza bamwe ngo abandi basigare nkuko ari amabwiriza yari yahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA).

Yagize ati: “Njyewe ntabwo nari mpari ndi mushya, nagerageje kubaza abahakoraga ariko bamwe ndababura kuko uwari ushinzwe amasomo yagiye muri Tanzaniya, gusa natanze amatangazo nsaba abo banyeshuri kuzana imyirondoro yabo kuko seritifika twajyanye muri WDA batubwiye ko zitujuje ibyangombwa barazitugarurira badusaba kuzuzuza, ubu rero maze kubona abanyeshuri 45 kandi bagera muri 80 kandi DWA yavuze ko seritifika zose tugomba kuzizanira rimwe.”

Nyuma yo kuvugana n’umuyobozi w’iri shuri, twavuganye na Irenee Nsengiyumva Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa muri WDA atubwira ko we iki kibazo atari akizi ariko atubwira ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Nsengiyumva yagize ati: " Njyewe nk’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa ntabwo icyo kibazo nkizi, iyo nza kukimenya mbere kiba cyarakemutse, iyo aza mu biro byanjye akakimbwira mba naragikemuye, icyakora kuko nkimenye ndaje mpamagare uwo muyobozi kugira ngo kiriya kibazo gikemuke."

Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu rwego rwo kuzamura umubare w’abarangiza amashuri bakihangira imirimo aho gutegereza imirimo muri Leta n’indi mirimo yo mu biro bigaragara ko kuri ubu imaze kuba ingume.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo