Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abazunguzayi b’Abanyamahanga na bo bagiye guhagurukirwa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abazunguzayi b’Abanyamahanga na bo bagiye guhagurukirwa

Abamasayi nabo ngo baba bagiye gufatirwa ingamba nk’iz’Abazunguzayi b’abanyarwanda

Umujyi wa kigali uravuga ko ugiye guhangana n’abazunguzayi b’abanyamahanga bo mu bwoko bw’abamasayi ngo kuko amategeko agenga abanyarwanda na bo abareba, bityo ngo nta kuntu bahagarika ubucuruzi bw’abanyarwanda ubundi bo ngo babiboherere.

Hashize iminsi mu mujyi wa Kigali hagaragara abantu bo mu bwoko bw’abamasayi baba bazengurukana ibikoresho bikoze mu mpu birimo inkweto, imikandara yo kwambara n’amakofi. Iyo urebye usanga ubucuruzi bw’aba bamasayi ntaho bataniye n’ubundi bucuruzi bwo mu kajagari bukorwa n’abazwi nk’abazunguzayi Leta y’u Rwanda ihora yamagana ivuga ko ubucuruzi bwabo bwicira isoko abakora mu buryo bwemewe banatanga imisoro.

N’ubwo aba bazunguzayi bo mu Rwanda bahigwa bukware n’inzego zibishinzwe
bagamije guca akajagari bateza hirya no hino muri uyu mujyi, aba bazunguzayi b’abamasayi bo basa nk’aho baterebwa n’itegeko rihana abacururiza mu kajagari dore ko bo bazunguza ibintu byabo ku mudendezo nta muntu ubahungabanyije nkuko abanyarwanda bibagendekera.

Gusa Umuyibozi w’Umujyi wa kigali wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Judith Kazayire mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw ntiyemeye cyangwa ngo ahakane niba koko abo bamasayi bakora ubucuruzi butemewe.

Icyakora uyu muyobozi yavuze ko babaye babikora byaba bitemewe n’amategeko kuko ngo amategeko areba abanyarwanda areba n’abanyamahanga abareba ndetse ko bagiye gufatirwa ingamba nk’izifaitirwa abandi bakora ubucuruzi butemewe b’abanyarwanda.

Yagize ati “Niba badafite aho bakorera hazwi kandi hemewe na bo ni bo (abazunguzayi), niba nta n’ingamba zirabafatirwa na bo zirabareba ziriya zirimo gufatwa.”

Madamu Judith Kazayire akomeza avuga ko hari gukorwa ibarura ry’abakora ubucuruzi bwo mu kajagari ari na byo bizafasha kumenya umubare w’abo bamasayi bakora ubucuruzi butemewe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Ikibazo cy’abazunguzayi mu Rwanda si icya none kuko kimaze igihe kinini kivugwa, ariko cyarushijeho guhagurukirwa n’abayobozi nyuma y’aho umuzunguzayi w’umugore yiciwe n’ushinzwe isuku muri gare ya Nyabugogo mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego washyizeho amasoko adasoreshwa mu rwego rwo gufasha abazunguzayi kuva mu muhanda ariko bisa nk’aho nta cyo byatanze kuko bamwe bayavuyemo bisubirira mu muhanda bitewe n’uko ngo nta bakiriya babona.

Gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugiye gufata aba bazunguzayi bubashyire hamwe kugira ngo babashe kuba bava mu muhanda, ahubwo bakorere ahantu hazwi.

IBITEKEREZO

  • rutaneshwa Yanditse:

    byababyiza babashakiye ahogukorera hazwi neza buriwese kuburyo bitamugora kungerayo noneho nabatifite ubushobozi buke bakareba icyo babafasha harimo naba mugaye nabo bakareka gutengereza akimuhana byababyiza murakoze

  • rutaneshwa Yanditse:

    byababyiza babashakiye ahogukorera hazwi neza buriwese kuburyo bitamugora kungerayo noneho nabatifite bakareba icyo babafasha harimo naba mugaye nabo bakareka gutengereza akimuhana byababyiza murakoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza